U Burundi bwahimbye ikinyoma ku ibaruwa Perezida Ndayishimiye yifashishije yibasira u Rwanda yasinyweho n’abapfuye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Kanama 2020 saa 07:41
Yasuwe :
0 0

Mu minsi ishize, hakwirakwiriye ibaruwa bivugwa ko ari iy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zandikiye Perezida w’iki gihugu, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, zisaba ko zafashwa maze guverinoma ye ikagirana ibiganiro n’u Rwanda bigamije kugira ngo babe basubira mu gihugu cyabo.

Nyuma y’uko iyo baruwa igiye hanze, Leta y’u Rwanda yatangaje ko yiteguye gufasha impunzi zifuza gutaha nk’uko yabikoze kuva ikibazo cy’u Burundi cyatangira mu 2015.

Itangazo rya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi rigira riti "U Rwanda rushyigikiye ihame ryo gutaha ku bushake kw’impunzi, nk’uko biteganywa n’amategeko mpuzamahanga n’ay’u Rwanda."

Iyo baruwa yanditswe ku wa 26 Nyakanga igaragaraho imikono y’impunzi 331 nyuma y’uko isakaye, hari amakuru avuga ko itanditswe n’impunzi ahubwo ko ari umugambi wacuzwe na Guverinoma y’u Burundi.

Ni ibaruwa Perezida Ndayishimiye yuririyeho ashinja u Rwanda gufata impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama nk’imbohe zikingiye ikibaba abagize uruhare mu byaha mu Burundi, bagahungira mu Rwanda.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ni uko mu mikono 331 iri kuri iyi baruwa, irimo amazina y’abantu bapfuye, impunzi zamaze gutahuka zigasubira mu Burundi rwihishwa n’abandi bisanzeho ariko batazi ibyayo.

Uwahaye amakuru IGIHE yagize ati “Ni umugambi wacuzwe n’inzego z’umutekano z’u Burundi n’abandi barwanya u Rwanda bashaka kugaragaza ko u Rwanda rwafashe bugwate izi mpunzi”.

Bivugwa ko ibikorwa byose byakurikiye iyi baruwa byari byarapanzwe mu kugaragaza ko u Rwanda rubangamiye izi mpunzi rudashaka ko zitahuka mu gihugu cyazo.

Abasesenguzi bagaragaza ko amagambo ya Ndayishimiye ashimangira ko yakomeje umurongo wari warafashwe mbere na Perezida Nkurunziza yasimbuye wo kwigizayo abantu bose batavuga rumwe.

Emmanuel Nkengurutse, umunyamategeko wahoze ari umudepite mu Burundi, yabwiye itangazamakuru ko ibirego bya Ndayishimiye bidafite ishingiro kuko u Rwanda rusanzwe rufasha impunzi zifuza gutaha, kandi n’ubu rwamaze kugaragaza ubushake bwo gufasha impunzi z’Abarundi gutaha.

Yagize ati "Leta y’u Rwanda yamaze kwemeza ko izafasha impunzi zishaka gutaha ku bushake, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) na ryo ryemeje ko rizafasha impunzi zifuza gutaha, ariko Leta y’u Burundi yo yahisemo gukomeza imikino y’agahimano gusa."

"Ibi byerekana ko umutekano w’impunzi utizewe igihe zihisemo gutaha kandi ko Leta ishishikajwe gusa no guhimba ibinyoma no gushoza amakimbirane, nubwo ibindi bihugu byamaze kwerekana ubushake bwo gukorana na Bujumbura mu gukemura ibibazo bihari."

Perezida w’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru i Burundi (Burundi Union of Journalist - BUJ), Alexandre Niyungeko, avuga ko ibikorwa bya Perezida Ndayishimiye bidakwiye gutungurana kuko ‘bigaragaza ko Leta izakomeza guhiga abataravugaga rumwe n’ingoma ya Nkurunziza’.

Mu ijambo yavugiye i Busoni mu Ntara ya Kirundo ku wa Kane w’icyumweru gishize, aho Ibiro by’Umukuru w’Igihugu mbere yo gushyira kuri Twitter agace k’amashusho ashinja igihugu atavuze izina, byashyizeho amagambo ko yagarukaga ku ibaruwa bivugwa ko ari iy’impunzi zo mu nkambi ya Mahama mu Rwanda, zamusabye ubufasha ngo zitahe.

Kuva mu mpera za Werurwe 2015, impunzi z’Abarundi zatangiye kwinjira mu Rwanda, ruzishyiriraho inkambi z’agateganyo i Gashora n’i Nyanza mbere yo kwimurirwa i Mahama mu Karere ka Kirehe, izindi ziguma mu Mijyi ya Kigali na Huye.

Perezida Ndayishimiye yasabye abaturage gukangurira bene wabo gutahuka, ati ‘ntidushaka ko abana b’Abarundi bicwa n’inzara, bakarara rubunda, barara baganya kandi bene wabo hano mu gihugu bamerewe neza.’

Gusa mu buryo butunguranye, yavuze ko icyo gihugu atavugaga amazina cyabujije izi mpunzi gutahuka, kikazifata bugwate.

Yakomeje ati “Ni nayo mpamvu dusaba bose gutaha, niba ibyo bihugu bahungiyemo bibafashe nk’ingwate - kuko turabibona ko byabafashe nk’ingwate, kuko nta muntu ushaka gutaha mu gihugu cye ngo hagire igihugu kimwangira gutaha - ni ukuvuga ko babafashe nk’ingwate, babafata nk’imbohe. Turasabye rero ko icyo gihugu cyabarekura bakitahira mu gihugu cyabo cy’amavuko.”

Yavuze ko azi neza ko izo mpunzi zikurikirana amakuru y’i Burundi, bityo niba barabangiye gutaha kandi babishaka, “nibave hasi bitahire twebwe twiteguye kubakira, hanyuma tuzarebe ubatangirira ku mupaka ababuza kwitahira iwabo”.

Umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, Elise Laura Villechalane, yabwiye IGIHE ko guhera mu mwaka ushize izi mpunzi zatangiye gutahuka, nibura mu kwezi hagataha abagera kuri 200.

Gusa ngo ubwo hakorwaga ikusanyabitekerezo harebwa icyemezo cyafatwa mu buryo rusange, benshi bahurije ku kuba bategereza amatora ya perezida yabaye muri Gicurasi bakareba ibivamo, bakabona kwemeza niba basubira iwabo cyangwa niba baba baretse.

Yakomeje ati “Bijyanye rero no kuba aba baregereye Perezida mushya w’u Burundi ngo bamusabe ubufasha, ubwo bufasha dutekereza ko ari ubwabageza iwabo. Muri iyo gahunda rero UNCHR irimo gusaba ko habaho inama yahuza impande eshatu, harimo guverinoma z’ibihugu byombi, kugira ngo ziganire uburyo gucyura impunzi byakorwamo.”

“Kubera ko mu bikenerwa ntabwo ari uburyo bw’urugendo gusa ngo basubire iwabo, hakenerwa n’uburyo bwo kubasubiza mu muryango kuko abantu baba bamaze imyaka itanu batari mu gihugu cyabo, iyo basubiyeyo baba bakeneye inkunga kugira ngo bongere kwisuganya.”

Yavuze ko UNHCR irimo gukora ubuvugizi ngo ibyo biganiro bibeho mu gihe cya vuba, cyane ko no muri ibi bihe bya COVID-19, uburyo bw’ingendo bugomba kuba bwizweho neza, abantu bagapimwa ku mupaka kugira ngo byizerwe ko badafite uburwayi.

Elise Laura Villechalane yamaganye ibivugwa ko u Rwanda rwafashe izo mpunzi bugwate, ati “Navuze ko mu mwaka ushize abantu bagera kuri 200 batahaga buri kwezi, icyo ni ikimenyetso, abantu bahoraga bagenda.”

Perezida w'u Burundi, Gen Maj Evariste Ndayishimiye, akomeje guhembera urwango mu mubano we n'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .