00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi bwaciye gutonda imodoka kuri sitasiyo z’ibikomoka kuri peteroli

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 31 May 2024 saa 07:31
Yasuwe :

Polisi y’u Burundi kuri uyu wa 30 Gicurasi 2024 yaburiye abatonda imirongo y’imodoka kuri sitasiyo zidafite ibikomoka kuri peteroli zo mu mujyi wa Bujumbura ko uzafatwa azahanwa.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi, Colonel Désiré Nduwimana, asobanura ko cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano wo mu muhanda muri uyu mujyi.

Col Nduwimana yagize ati “Ntibyemewe na mba gutonda umurongo w’imodoka ku muhanda cyangwa kuri sitasiyo za peteroli utegereje ibiyikomokaho. Ni ngombwa ko abayikeneye bamenya sitasiyo bayisangaho.”

Abashoferi basabwe kujya bagenzura neza ko imodoka zabo zirimo lisansi ihagije kugira ngo bizabarinde guhagarika imodoka zabo ku mihanda, kandi ngo uwo izashiriraho akiri mu muhanda, na we azahanwa.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe abatwara ibinyabiziga mu Burundi bakomeje kubura ibikomoka kuri peteroli. Bamwe bagumisha imodoka mu ngo zabo, abandi bakamara igihe kirenga icyumweru batonze imirongo kuri sitasiyo kugira ngo mu gihe yazaboneka, bazayibone mbere nk’uko ikinyamakuru SOS Burundi cyabitangaje.

Iki kinyamakuru cyatangaje ko umupolisi wari kuri sitasiyo yabwiye abashoferi ko imodoka idafite lisansi iba igomba kuguma mu rugo. Ati “Ntabwo mwemerewe kuzana kuri sitasiyo imodoka zitagira lisansi. Imodoka zitayigira ziguma mu rugo. Ni icyemezo cyaturutse hejuru.”

Minisitiri w’Intebe, Gervais Ndirakobuca, tariki ya 24 Mata 2024 yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko ikibazo cy’ibura rya peteroli kidashobora kubonerwa igisubizo, kandi ko cyaturutse ku bihano u Burundi bwafatiwe mu 2015 ubwo hari umwuka mubi wa politiki.

Ndirakobuca yagize ati “Ni ikibazo tumazemo imyaka ibiri cyangwa irenga ku ibura rya peteroli. Usanga imodoka zimara igihe kirenga icyumweru kuri sitasiyo. Njye nka Minisitiri w’Intebe nta gisubizo nzana. Igikomeye cyane ni uko ibiri kuba ubu byose ari ingaruka mbi za byabihano twafatiwe kuva mu 2015. Ntihagire utekereza ngo bimanutse biva mu ijuru.”

Hari amakuru avuga ko nubwo Col Nduwimana yasobanuye ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano, ikigamijwe ahanini ari ukugira ngo iyi mirongo y’imodoka idakomeza gusebya igihugu kuko abazigezeho bazifotora, bakabyerekana ku mbuga nkoranyambaga.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .