00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Haribazwa byinshi ku Burundi buvugwaho kwakira abayobozi ba FDLR na CNRD-FLN

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 September 2024 saa 08:37
Yasuwe :

U Burundi buherutse kuvugwaho kwakira abayobozi bo mu mutwe wa FDLR na CNRD-FLN mu mpera za Kanama n’intangiriro za Nzeri 2024, mu nama yigaga ku kunoza ubufatanye.

Iyi nama yabereye mu ntara ya Cibitoke na Bubanza yateye benshi kwibaza ku cyo Leta y’u Burundi yaba iri gutegurana n’iyi mitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y’u Rwanda, ifite ibirindiro mu ishyamba rya Kibira no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi nama yakurikiwe n’indi Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yagiranye n’abasirikare bo ku rwego rwa ‘Général’ bahoze mu mutwe w’inyeshyamba wa FDD.

Iyi nama yabereye mu rugo rwa Ndayishimiye mu mpera z’icyumweru gishize, yitabiriwe n’Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD, Reverien Ndikuriyo, nk’uko Umurundi Pacifique Nininahazwe ukurikiranira hafi ibibera mu butegetsi bw’iki gihugu abyemeza.

Perezida Ndayishimiye yanatumiye muri iyi nama abofisiye bari baragizwe ibicibwa bashinjwa guhemukira igihugu; Gen Etienne Ntakarutimana na Gen Gabriel Nizigama, baganira ku buryo bakwiyunga, bigaragara nk’aho hari ikintu gikomeye akomeje gutegura.

Ku rundi ruhande, u Burundi bwatangiye igikorwa cyo kwinjiza mu gisirikare umubare munini w’Abarundi. Bushaka abantu 5000 bahabwa imyitozo ibinjiza mu gisirikare, umubare waherukaga mu 2001 ubwo muri iki gihugu hari intambara.

U Burundi bumaze imyaka ibiri bwohereje ingabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, hashingiwe ku masezerano yabwo na RDC. Bugiye kumara umwaka kandi bwohereje abandi muri Kivu y’Amajyaruguru, bagiye guhangana na M23.

Urugamba rwo kurwanya M23 ntabwo rwahiriye ingabo z’u Burundi kuko inyinshi ziciwe muri teritwari ya Masisi rugikubita, izirenga 270 zanga kurwana, ziracyurwa, zifungirwa mu bice bitandukanye by’u Burundi.

Igikorwa cyo gutoza benshi binjira mu gisirikare cy’u Burundi gihuzwa no kuba iki gihugu gishaka kongera umubare w’abasirikare bo kujya kurwanya M23.

Kugeza ubu, u Burundi bufite batayo z’ingabo 14 muri RDC, bukaba buteganya koherezayo indi batayo. Bisobanuye ko umubare w’abasirikare babwo muri iki gihugu bashobora kugera ku 9000, bikavugwa ko Perezida Ndayishimiye azongera zikagera ku 20.000.

Mu gihe Leta ya RDC yateye utwatsi ibiganiro bya Luanda byagize uruhare mu ihagarikwa ry’imirwano ry’akanya gato mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bigaragara ko igisirikare cy’iki gihugu cyiteguye urugamba rukomeye, kandi u Burundi nk’umufatanyabikorwa w’imena, na bwo bukaba bwiteguye.

U Burundi, RDC na FDLR bisanzwe byifatanya mu rugamba rwo kurwanya M23. Hiyongeramo indi mitwe y’ingabo irimo ihuriro Wazalendo, abacancuro baturutse muri Romania n’ingabo z’akarere ka Afurika y’amajyepfo, SADC.

Abasirikare b'u Burundi benshi bishwe na M23, abandi bafatwa mpiri
Bisa n'aho Perezida Ndayishimiye ari gutegura intambara ikomeye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .