00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burundi buhangayikishijwe n’abaturage babwo bari kurundumukira muri Serbie

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Nzeri 2022 saa 09:36
Yasuwe :

Umubare munini w’Abarundi bajya kwaka ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi banyuze muri Serbie watumye Leta y’u Burundi ifata icyemezo cyo guhagarika ingendo z’abenegihugu zigana muri iki gihugu.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo ibigo bikora ingendo zo mu kirere byafashe icyemezo cyo guhagarika amatike y’urugendo rugana muri Serbie ku Barundi.

Amakuru dukesha Ijwi ry’Amerika avuga ko ibi byakozwe ku itegeko rya Leta y’u Burundi.

U Burundi bwafashe iki cyemezo nyuma yo kubona ko hari umubare munini w’abantu biganjemo urubyiruko bava i Bujumbura bajya muri Serbie, aho bava bajya kwaka ubuhungiro mu bihugu bitandukanye by’i Burayi.

Amakuru dukesha Sosiyete sivile y’i Burundi avuga ko mu kwezi kumwe hari hasigaye hagenda Abarundi barenga 5000.

Polisi y’u Burundi yatangaje ko itewe impungenge n’uyu mubare uri hejuru w’abaturage b’iki gihugu bajya muri Serbie ndetse ku wa Gatatu tariki 28 Nzeri 2022, yerekanye abantu batatu yafashe bashinjwa kohereza abaturage muri Serbie.

Uku kwiyongera kw’Abarundi bajya muri Serbie bagamije gushaka ubuhungiro mu bihugu by’i Burayi ahanini kwatijwe umurindi n’amasezerano ibihugu byombi byagiranye yemerera abaturage kugenderanirana hadasabwe Visa.

U Burundi bwahagaritse ingendo zigana muri Serbie ku baturage babwo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .