U Burundi: Amasaha yo gufungura utubari i Bujumbura yagabanyijwe agezwa kuri ane

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 11:29
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Umujyi wa Bujumbura mu Burundi, Freddy Mbonimpa, yagabanyije amasaha y’ubucuruzi agezwa kuri ane mu mibyizi n’umunani mu mpera z’icyumweru mu rwego rwo kongera iterambere ry’ubukungu no kubungabunga imibereho y’abaturage.

Radio y’igihugu yatangaje ko ku wa 23 Ugushyingo ari bwo Mbonimpa yashyizeho amabwiriza avuga ko “Utubari tuzajya dufungura hagati ya saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) na saa tatu z’ijoro (21h00) mu munsi y’imibyizi naho mu mpera z’icyumweru tugafungurwa hagati ya saa saba (13h00) na saa tatu z’ijoro (21h00).”

Ati “Ni umwanzuro wafashwe mu gukemura ikibazo cy’umusaruro mucye mu bice bimwe na bimwe. Hari ibice byinshi uyu munsi usanga abantu banywa inzoga guhera saa tatu z’igitondo kugera saa yine z’ijoro ahandi ugasanga banywa na saa saba z’ijoro bukabakeraho, abo bantu ntibatanga umusaruro.”

Uyu muyobozi yakomeje agira ati “Tugabanyije amasaha yo kujya mu tubari, byagira inyungu ku bukungu..Twamenye ko abantu badakora ugasanga benshi bibereye mu kabari. Mukwiye guhatira abantu gukora. Iyo tuvuze ku bantu banywa buri joro, icyo ni ikibazo ku buzima rusange, ku mutekano n’ubukungu.”

Uyu muyobozi yanasabye ko ubucuruzi bwo ku mihanda bukorwa mu kajagari muri Komine Mukaza buhagarikwa mu gihe sendika y’abakozi ivuga ko ari umwanzuro uzagira ingaruka kuko bwari butunze benshi mu rubyiruko rw’Abarundi.

Amasaha yo gufungura utubari i Bujumbura yagabanyijwe agezwa kuri ane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .