00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Burayi buhanze amaso gaz yo muri Mozambique, Sergey Lavrov yageze muri Uganda: Amakuru mu Karere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 July 2022 saa 11:39
Yasuwe :

Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi ucyuye igihe muri Mozambique, Sánchez-Benedito Gaspar, ku wa Gatandatu yatangaje ko gaz yo muri iki gihugu iri mu byo u Burayi bushobora kubyaza umusaruro nyuma y’ibibazo byatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine.

Ati “Gaz ya Mozambique, muri iki gihe muri Mozambique hari ibigo binini byo mu Burayi ubu ifite agaciro kanini .”

Uyu mudipolomate yavuze ko nyuma y’intambara u Burusiya bwashoje kuri Ukraine, u Burayi bwiyemeje kudakomeza kwizera umufatanyabikorwa wabwo wa kera ku bya gaz [u Burusiya] ahubwo butangira gushyira imbaraga mu gushaka ahandi hashobora guturuka isimbura iyavaga muri icyo gihugu.

Ati “Twafashe ingamba nshya mu Burayi turi gushyira imbaraga mu gushaka ahandi haturuka gaz, Mozambique ni hamwe muri ho.”

Nubwo gaz yo muri Mozambique ifitiwe icyizere, ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba byatangiye mu 2017 mu Ntara ya Cabo Delgado byabaye imbogamizi ariko hamwe n’uko ingabo z’igihugu zabonye inyunganizi y’izindi ngabo z’amahanga umwaka ushize, umutekano watangiye kugaruka.

Ambasaderi w’Umuryango w’Ibihugu by’i Burayi ucyuye igihe muri Mozambique, Sánchez-Benedito Gaspar

Nigeria: Guverinoma yafunze ishuri igitaraganya hikangwa ibitero by’iterabwoba

Guverinoma ya Nigeria yahisemo gufunga ikigo cy’ishuri giherereye mu Murwa Mukuru, Abuja, kubera ubwoba bw’uko gishobora kugabwaho igitero n’imitwe yitwaje intwaro.

Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko gufunga iri shuri rya Federal Government College ari yo mahitamo kubera umutekano muke mu duce turi hafi yaryo.

Rivuga ko nyuma y’aho imitwe yitwaje intwaro igabye ibitero ahitwa Sheda na Lambata ku Cyumweru mu gitondo igashimuta abaturage hatekerejwe gufunga iri shuri.

Minisitiri w’Uburezi yasabye abayobozi b’ishuri gushyiraho gahunda y’uburyo abanyeshuri bari mu myaka isoza barangiza ibizamini.

Nigeria yazahajwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro imwe yibasira abantu ku giti cyabo barimo abihayimana n’abanyeshuri.

Mu 2021, imitwe yitwaje intwaro yateye amashuri agera ku 10 mu Majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa leta za Zamfara, Kaduna na Kebbi.

Mozambique: Perezida Nyusi yahakanye uruhare rw’amadini mu mutekano muke muri Cabo Delgado

Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, ku wa Gatandatu yavuze ko amadini yagize uruhare rukomeye mu kubaka umuco w’amahoro avuga ko nta sano afitanye n’ibikorwa by’iterabwoba byayogoje Intara ya Cabo Delgado uhereye mu 2017.

Nyusi yavuze ko hari abari kwenyegeza amakimbirane ashingiye ku madini mu gihugu ariko ko muri Cabo Delgado atari ko bimeze ahubwo habera ibikorwa by’iterabwoba.

Yashimangiye ko guverinoma izakora ibishoboka ikimakaza imibanire myiza n’amahoro arambye.

Ati “Hari amatsinda y’abana-Mozambique yagerageje guhuza iterabwoba n’amakimbirane ashingiye ku madini kandi ibi bishobora guhungabanya ubumwe bw’abanyagihugu.”

Nyusi yamaganye ibikorwa byashegeshe igihugu nk’ibiherutse kubera ahitwa Makuana mu Ntara ya Matuto aho abakekwaho ubujura bahambwe ari bazima.

Perezida Nyusi yavuze ko hazakorwa ibishoboka byose mu kwimakaza amahoro mu batuye igihugu

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya yageze muri Uganda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, wageze muri Uganda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, aragirana ibiganiro na Perezida w’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni.

Minisitiri Lavrov uri mu ruzinduko mu bihugu bya Afurika ni ubwa mbere asuye Uganda akaba azahamara iminsi ibiri. Mu bihugu amaze gusura harimo Misiri, Congo Brazaville na Uganda yaraye agezemo. Biteganyijwe ko azanasura Ethiopie.

Hamwe n’itsinda ayoboye bari bugirane ibiganiro na Perezida Museveni bigaruka ku gushimangira umubano mwiza hagati y’ibi bihugu byombi nk’uko Chimpreports yabitangaje.

Guverinoma y’u Burusiya iri gushyira imbaraga mu kubaka umubano n’ibindi bihugu by’umwihariko ishakisha amasoko ya gaz iva muri iki gihugu nyuma y’ibihano cyafatiwe n’ibihugu by’i Burayi kubera intambara cyashoje muri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.

Muri Werurwe, Uganda yarifashe yanga gutora umwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye wamaganaga intambara y’u Burusiya kuri Ukraine. Inteko Rusange yatoye umwanzuro usaba u Burusiya guhagarika intambara no kuvana ingabo zabwo ku butaka bwa Ukraine.

Lavrov ari gutegura inama ya kabiri izahuza u Burusiya na Afurika ikaba izabera muri Ethiopie mu Ukwakira-Ugushyingo 2022.

Ubwo yahuraga na Perezida Putin mu nama ya mbere ya Afurika n’u Burusiya i Sochi mu 2018, Perezida Museveni yavuze ko Uganda yari iri kubaka igisirikare cyayo ibikesha ibikoresho byiza yaguraga mu Burusiya birimo indege n’imodoka z’intambara.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burusiya, Sergey Lavrov, yageze muri Uganda

RDC igiye gutangiza ibikorwa byo gucukura peteroli na gaz

Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko igiye gutanga uburenganzira bwo gucukura peteroli mu duce turenga 20.

Uburenganzira bwo gushakisha no gucurura peteroli na gaz mu duce tugera kuri 30 buzatangwa kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022 nk’uko inkuru ya RFI ibivuga.

Muri duce 27 tuzacukurwamo peteroli utugera kuri dutatu duherereye ku mu kibaya cy’uruzi rwa Congo, utundi icyenda mu gice cy’ishyamba ryo mu Kibaya cya Cong mu Burengerazuba bw’igihugu.

Hari kandi uduherereye mu Butasirazuba bw’igihugu hafi y’ibiyaga bya Albert na Tanganyika naho gaz yo iri mu kiyaga cya Kivu no mu Burasirazuba bw’igihugu.

Abaharanira kurengera ibidukikije bamaganye uwo mugambi wo gucukura peteroli mu kibaya cyo hagati bavuga ko ibikorwa byo gushakisha peteroli bizatuma biba ngombwa gutema ishamba hashakishwa inzira izanyuzwamo ibikoresho bitandukanye bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku moko adasanzwe y’ibiti no kurekura imyuka ya carbon yari imaze igihe ihamye hamwe.

Guverinoma ya Congo yo ivuga ko yabanje gukora inyigo zihagije harebwa niba hari ingaruka ibyo bikorwa byagira ku bidukikije.

Mu ishyamba ryo mu kibaya cya Congo ni hamwe mu hagiye gukorerwa ubucukuzi bwa peteroli muri RDC

Ethiopie yishe abarenga 80 bikekwa ko ari abarwanyi ba Al-shabab

Inzego z’ubuyobozi mu Burasirazuba bwa Ethiopie zatangaje ko ingabo za leta zishe abantu 85 bikekwa ko ari abarwanyi ba Al- Shabab zinafatira ku butaka bw’iki gihugu abandi benshi.

Ingabo za Ethiopie ziyunze ku z’akarere mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro ifite ibirindiro muri Somalia, yagabye ibitero mu duce tubiri two hafi y’umupaka mu cyumweru gishize.

Abatangabuhamya bavuze ko abo barwanyi bambutse umupaka wa Tanzania bakinjira muri Ethiopie bari mu modoka nyinshi kandi ko habanje kubaho imirwano ikaze.

RDC: Batanu baguye mu myigaragambyo yo gusaba MONUSCO kuva mugihugu

Abantu batanu ni bo bimaze kumenyekana ko baguye mu myigaragambyo yo kwamagana ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zishinzw ekubungabunga Amahoro mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Iyi myigaragambyo yabereye mu Mujyi wa Goma uhereye kuri uyu wa Mbere. Abandi bantu benshi bayikomerekeyemo nk’uko ibitangazamakuru binyuranye byabigarutseho.
Reuters yabwiwe ko hari abantu babiri barashwe n’ingabo za MONUSCO bakahasiga ubuzima.

Umunyamakuru wa AFP we yavuze ko yiboneye umusirikare wa MONUSCO arasa umwe mu bigaragambyaga akamwica.

Imyigaragambyo yarushijeho gufata indi ntera ubwo abayitabiriye bigabizaga ibirindiro bya MONUSCO bagatangira kubyangiza no gusahura ibikoresho bitandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .