00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umunya-Tanzania yasanganywe virus ya Omicron

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 Ukuboza 2021 saa 11:35
Yasuwe :

Ku Kibuga cy’Indege cy’i New Delhi mu Buhinde hatahuwe umugenzi uturutse muri Tanzania ufite ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka ‘Omicron’.

Uyu mugenzi yageze mu Buhinde ku Cyumweru tariki 5 Ukuboza 2021, nyuma yo gupimwa asanganwa Omicron, izwiho kuba yandura cyane kurenza ubundi bwoko bwose bwa Coronavirus.

Ni ubwa mbere muri New Delhi hari habonetse umuntu ufite Omicron, mu gihe mu Buhinde iyi ari inshuro ya gatanu.

Minisitiri w’Ubuzima mu Buhinde, Satyendar Jain, yavuze ko uyu mugenzi yahise ajyanwa mu bitaro.

Ati “Umuntu wa mbere ufite Omicron yagaragaye muri New Delhi. Uyu murwayi yahise ajyanwa mu bitaro, yari atashye avuye muri Tanzania.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima muri Tanzania, Prof Abel Makubi, yavuze ko bari gukurikirana iby’uyu murwayi ariko yemeza ko kugeza ubu muri iki gihugu batarabona ubwandu bwa Omicron.

U Buhinde bwatangaje ko bwabonye umugenzi uturutse muri Tanzania ufite ubwoko bushya bwa Coronavirus buzwi nka Omicron

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .