U Bufaransa bwateye intambwe ikomeye ishyira iherezo ku ifaranga rya CFA

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Gicurasi 2020 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Inama y’abaminisitiri mu Bufaransa, yemeje umushinga w’itegeko rihindura amasezerano bwagiranye n’ibihugu umunani byo mu burengerazuba bwa Afurika ku ikoreshwa rya CFA, nyuma y’uko mu Ukuboza umwaka ushize ibyo bihugu byemeje gusimbuza iri faranga.

Icyo gihe Perezida wa Côte d’Ivoire, Alassane Ouattara, yavuze ko ibihugu bisanzwe bikoresha ifaranga rya CFA bigiye kurisimbuza iryitwa “Eco” mu rwego rwo kurushaho kwicungira amadevize n’ifaranga ryabyo, bikavana ububiko bwayo mu Bufaransa.

Kuba u Bufaransa bwemeje uyu mushinga w’itegeko, ni intambwe ikomeye iganisha ku mpera y’ifaranga rya CFA, kuko uravugurura amasezerano bwagiranye n’ibihugu byo mu muryango wa UEMOA [Union Économique Et Monétaire Ouest-Africaine].

Ibyo bihugu ni Bénin, Burkina Faso, Côte d’Ivoire, Guinea-Bissau, Mali, Niger, Sénégal na Togo.

Impinduka zizabaho ni uguhindura inyito y’ifaranga bakoreshaga, rikitwa ‘ECO’ aho kwitwa ‘CFA’; guhagarika kubika kimwe cya kabiri cy’amafaranga n’amadevize bya buri gihugu muri Banki Nkuru y’u Bufaransa, ndetse amakonti yabikwagaho agafungwa.

Ikindi kizakurwaho ni abantu bose bari bahagarariye igihugu cy’u Bufaransa mu nzego zafataga ibyemezo, zikanagenzura ikoreshwa ry’amafaranga mu bihugu biri mu muryango wa UEMOA.

Ifaranga rya CFA ryakunze guteza ubwumvikane buke hagati y'ibihugu umunani bya Afurika n'u Bufaransa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .