00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Bufaransa bwakuriyeho Sudan umwenda wa miliyari 5 z’amadolari

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 18 Gicurasi 2021 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Perezida Emmanuel Macron w’ u Bufaransa yakuyeho ideni rya miliyari 5 z’amadorari y’Amerika Sudan yari ifitiye iki gihugu.

Mu nama iri kubera i Paris mu Bufaransa, ihuza abayobozi bakuru b’ibihugu by’Afurika y’iminsi ibiri aho kuri uyu wa mbere bateranye ku kwiga ku bibazo biri muri Sudan nyuma y’ihirima ry’ubutegetsi bwa Omar el Bashir, Perezida Macron yavuze ko mu rwego rwo kuzahura ubukungu bwazahaye muri Sudan bakuriyeho umwenda iki gihugu.

Perezida Macron yavuze ko bakuriye umutwaro w’ideni kuri Sudan kugira ngo ibashe gukomeza kwiteza imbere, yongeraho ko n’ibindi bihugu byagakoze gutyo mu rwego rwo gufasha iki gihugu kiremerewe.

Sudani ifitiye amahanga umwenda wa Miliyari 70 z’amadorari.

Perezida Macron hamwe na Minisitiri w'Intebe wa Sudan, Abdalla Hamdok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .