Ni imitungo inzego z’ubutabera zo mu Bufaransa zemeje ko yayibonye mu buryo budakurikije amategeko.
Jeune Afrique yatangaje ko ku wa 20 Mutarama aribwo hateganyijwe iyi cyamunara y’imitungo yafatiriwe n’ubutabera, ya Teodorín Obiang.
Mu mwaka wa 2020 nibwo urukiko rw’i Paris rwashimangiye igifungo gisubitse kuri Teodorín Obiang, runamutegeka kwishyura miliyoni $32.9 kubera gukoresha amafaranga ya leta mu kugura inzu y’amagorofa atandatu mu mujyi wa Paris, ndetse n’imodoka zihenze.
Si ubwa mbere imitungo ye igurishijwe kuko mu 2016, ubuyobozi bw’u Busuwisi bwafatiriye imodoka zihenze 25 za Obiang, ziza kugurishwa muri cyamunara havamo miliyoni $21, zagenewe ibikorwa bitandukanye muri Guinee Equatoriale.
Mu 2018 nabwo, Polisi ya Brésil yafatiriye amafaranga asaga miliyoni $16 mu mafaranga abitswe ahantu hamwe, n’amasaha ahenze, bifatirwa mu mizigo y’abantu bari baherekeje Obiang.
Mu bintu 154 bye byafatiriwe mu Bufaransa, 151 bimaze kugurishwa. Hagendewe ku itegeko ryo mu 2021, $1,500,000 zavuyemo zigomba gusubizwa abaturage ba Guinée.
Ni ubwa mbere ibintu nk’ibi birimo gukorwa ku muyobozi ukiri mu nshingano muri Afurika.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!