00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Budage bwatanze inkingo ibihumbi 100 bya Mpox muri Afurika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 27 August 2024 saa 02:37
Yasuwe :

U Budage bwageneye Afurika inkunga y’inkingo 100 000 z’icyorezo cy’ubushita bw’inkende (Mpox) mu gufasha uwo mugabane guhangana n’iyo ndwara ikomeje gukwirakwira.

U Budage kandi bwatangaje ko buzatanga indi nkunga y’amafaranga mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (OMS) yo gufasha mu guhangana na Mpox ndetse n’andi azatangwa mu Ihuriro riharanira ko inkingo zigera kuri bose, GAVI.

U Budage bufite mu bubiko bwabwo doze 117 000 z’inkingo zo mu bwoko bwa Jynneos ari na zo zizoherezwa muri Afurika.

Igisirikare cy’u Budage ari na cyo kibitse izo nkingo, cyatangaje ko hari inkingo nke zizasigara kugira ngo zikoreshwe mu gukingira abayobozi bakorera ingendo mu mahanga.

Inkingo u Budage bwatanze zizakoreshwa by’umwihariko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Burundi n’ibindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba.

U Budage bwemeye gutanga inkingo za MPox kuri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .