U Budage bwahaye EAC miliyoni 128$ zo guteza imbere uburezi n’ubuzima

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 02:14
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Budage kuri uyu wa Kane yatanze inkunga y’inyongera ya miliyoni 128 z’amadolari zizakoreshwa mu gushyigikira gahunda z’ubuzima n’iz’uburezi mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).

Amasezerano akubiyemo iyi nkunga yasinyiwe i Arusha n’Umunyamabanga Mukuru wa EAC, Amb. Libérat Mfumukeko, ndetse n’ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Budage, Jörg Herrera.

Igice kinini cy’inkunga ni ukuvuga miliyoni 105$ kizakoreshwa muri gahunda yo gukwiza inkingo, EAC ifatanyamo n’Ihuriro mpuzamahanga rishinzwe iby’inkingo, Gavi.

Iyi nkunga izakora mu guha inkingo z’ubwoko bune (Pentavalent, Rotavirus, Pneumococcal na Measles), abana bo mu bihugu bitandatu bigize EAC.

Bigamije kugabanya ikigero cy’impfu z’abana mu karere cyane cyane abakivuka. Kugeza ubu ubufatanye bwa EAC n’u Budage, bumaze gutanga inkingo hafi miliyoni 80 kuva mu 2013.

Ikindi gice cy’inkunga harimo miliyoni 15.5$ zizakoreshwa mu bigo by’icyitegererezo bya EAC bibarizwa muri Kaminuza y’u Rwanda.

Miliyoni 2.2$ zizakoreshwa mu gushyigikira gahunda yo gukumira icyorezo cya Ebola, miliyoni 5.3$ zikoreshwa mu kigo cy’akarere cyo guhanga udushya mu ikoranabuhanga kiri i Arusha.

Umunyamabanga wa EAC, Amb. Mfumukeko yashimiye uburyo u Budage bukomeje gushyigikira uyu muryango mu rugendo rwo kwihuza, avuga ko gahunda y’inkingo izarokora ubuzima bwa za miliyoni z’abana.

Ati “Ishyirwa mu bikorwa ry’icyiciro cya 2018, cyatanzweho miliyoni 34.1$, ryararangiye”.

Yavuze ko yakoreshejwe mu gutanga inkingo z’ubwoko bwa Pentavalent, Rotavirus na Pneumococcal mu bihugu bigize EAC.

Mu ijambo rye Jörg Herrera, yavuze ko u Budage buzakomeza gutera inkunga urwego rw’ubuzima n’ubuzima, kandi buzagira uruhare mu iterambere ry’urubyiruko.

Mu myaka irenga 20, u Budage bwafashije EAC mu buzima, ukwihuza mu bukungu ndetse no mu mibereho myiza.

Amb. Libérat Mfumukeko n’ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Budage, Jörg Herrera basinya amasezerano y'inkunga
Amb. Libérat Mfumukeko n’ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Budage, Jörg Herrera nyuma yo gusinya amasezerano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza