00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Twatsinda M23 mu munsi umwe - Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 10:17
Yasuwe :

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yatangaje ko mu gihe Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba byaba byemejwe ko zoherezwa mu Burasirazuba bwa RDC, mu masaha 24 umutwe wa M23 waba watsinzwe.

Lt Gen Elwelu yavuze aya magambo ubwo yagiranaga inama n’Intumwa z’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Ati “Mu gihe Ingabo za EAC byakwemezwa ko zoherezwa gusubiza inyuma M23, ntibyafata amasaha 24, ibi barabizi neza.”

Lt Gen Elwelu yavuze ko akarere n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, bakwiriye guhuriza hamwe, bakemeranya ku buryo bwo kugarura amahoro n’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Ati “Birakenewe ko impande zose zirebwa zihurizwa hamwe zikajya mu biganiro bigamije kurwanya umwanzi.”

Lt Gen Elwelu yavuze ko ingabo za EAC zikeneye ubufasha bw’ibikoresho kugira ngo zibashe gukora nta nkomyi kandi ko mu gihe byaba bitabonetse, akazi katakoroha na mba.

Intumwa ya EU yatangaje ko uyu muryango witeguye guha ubufasha Ingabo za EAC zizajya mu butumwa muri RDC burimo ubw’ibikoresho ndetse n’ubundi ku baturage ba RDC baturiye imipaka.

RDC ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba ndetse yanze kugirana nayo ibiganiro bigamije guhosha intambara.

Ku rundi ruhande, M23 ikomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwa RDC, nyuma y’uko yari imaze igihe ikambitse mu Mujyi wa Bunagana. Ubu ibarizwa mu tundi duce nka Rutshuru ndetse iri mu bilometero bigera kuri 30 gusa kugira ngo igere mu Mujyi wa Goma.

Kenya n’u Burundi byamaze gufata umwanzuro wo kohereza Ingabo mu Burasirazuba bwa RDC kugira ngo zirwanye M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro.

Ku rundi ruhande ariko, RDC yanze kwemera ko u Rwanda rwohereza Ingabo muri ibi bikorwa bya EAC byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro. U Rwanda rwo rukomeje gusaba ko inzira y’ibiganiro yemejwe na EAC ariyo yakurikizwa mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bimaze igihe mu Burasirazubwa bwa Congo.

Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Uganda, Lt Gen Peter Elwelu, yatangaje ko Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zahashya M23 mu gihe kitarenze amasaha 24

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .