Umwuka hagati y’ibihugu byombi watangiye kuba mubi ubwo Sudani yashinjaga UAE gushyigikira umutwe wa Rapid Support Force uhanganye n’Ingabo za Sudani mu ntambara karundura ikomeje guca ibintu, aho ibaha intwaro, ikavuza abarwanyi bayo, ikishyura abacanshuro n’ibindi byinshi ishinjwa.
Ni ibirego UAE itaragira icyo ivugaho mu buryo butomoye, icyakora byatumye umubano w’ibihugu byombi uba mubi cyane, Sudani igasaba UAE guhagarika iyo mikorere niba yifuza kongera kubyutsa umubano ushingiye ku bya dipolomasi.
Perezida Recep Tayyip Erdogan yari aherutse guhuza impande zihuriza hamwe Ethiopia ndetse na Somalia, ibihugu byombi byari bimaze iminsi bidacana uwaka nyuma y’uko Ethiopia isinye amasezerano n’agace ka Somaliland Somalia ivuga ko ari akayo, ikavuga ko Ethiopia itagombaga gukorana n’agace kayo itabizi.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed na Perezida wa Somalia, Hassan Sheikh Mohamud, baherutse guhurira i Ankara muri Turikiya kugira ngo bashyire umurongo kuri ibi bibazo byose, aho bemeranyije gukomeza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo bihari.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!