00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tunisie: Hamadi Jebali wabaye Minisitiri w’Intebe yafunguwe nyuma yo kwiyicisha inzara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 June 2022 saa 07:56
Yasuwe :

Umunyamategeko wa Hamadi Jebali wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Tunisie yatangaje ko uyu mugabo yarekuwe nyuma y’iminsi mike yari ishize atawe muri yombi, aho yakekwagaho ibyaha bya ruswa no kunyereza umutungo w’Igihugu.

Kuva Jebali yatabwa muri yombi yanze kurya yiyikisha inzara, ibintu byanatumye mu mpera z’icyumweru gishize ajyanwa mu bitaro.

Jebali wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2011 kugeza mu 2013 amaze iminsi akorwaho iperereza bigendanye n’uruganda afite mu Mujyi wa Sousaa. Bivugwa ko uyu mugabo atagaragaza neza ahantu yakuye amafaranga yubakishije uru ruganda.

Hamadi Jebali wabaye Minisitiri w'Intebe wa Tunisie yafunguwe nyuma yo kwiyicisha inzara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .