00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tunisia: Perezida yashinjwe kwikubira ubutegetsi nyuma yo kwirukana Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Nyakanga 2021 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Mu nama y’igitaraganya yabaye kuri iki Cyumweru, Perezida wa Tunisia, Perezida Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’Intebe wa Tunisia, Hichem Mechichi, ndetse anambura Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwayo, nk’uko itangazo ryavuye mu Biro bye ryabitangaje.

Iki cyemezo kije gikurikira imyigaragambyo ikomeye yabaye mu mijyi itandukanye ya Tunisia yamagana uburyo Leta yahanganye n’icyorezo cya Covid-19 kimaze guhitana abantu barenga ibihumbi 18 mu gihugu gituwe na miliyoni 12, mu gihe ubukungu bwazahaye cyane kuko bwagabanutse ku kigero cya 8% mu mwaka ushize.

Perezida Saied wari umaze iminsi agaragaza kutumvikana na Minisitiri w’Intebe, yatangaje ko abaturage bazagerageza gukoresha imbaraga z’umurengera mu myigaragambyo bazahanwa mu buryo bukomeye, abasaba kugira ituze muri iki gihe igihugu gikomeje gushakira umuti ibibazo birimo icy’ubushomeri bukabije mu rubyiruko.

Hagati aho, Umukuru w’Inteko Ishinga Amategeko ya Tunisia, Rachel Ghannouchi, akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Ennahdha ritavuga rumwe na Leta, yavuze ko icyemezo cya Perezida ‘kinyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Tunisia’, avuga ko ishyaka ryabo ritazemera iby’iki cyemezo.

Yagize ati “Turacyafata inzego [zaterewe icyizere] nk’izigifite inshingano kandi abarwanashyaka ba Ennahdha ndetse n’abaturage ba Tunisia bazakomeza gushyigikira Itegeko Nshinga ryatowe nyuma y’impinduramatwara.”

Iri tegeko ryatowe mu 2014, rigena ububasha bwa Perezida, Minisitiri w’Intebe ndetse n’ubw’Inteko Ishinga Amategeko. Ryatowe nyuma y’uko Tunisia kimwe n’ibindi bihugu by’Abarabu byari bivuye mu mpinduramatwara karundura yakuyeho abayobozi bari bamaze imyaka myinshi bayobora ibyo bihugu. Ben Ali wabaye Perezida wa kabiri wa Tunisia kuva mu 1987 kugera mu 2011 nawe yavuyeho muri iyo myigaragambyo.

Kuva Ben Ali yava ku butegetsi, Tunisia yakomeje kuba mu bibazo bya politiki birimo ibyo kutumvikana hagati y’abayobozi bakuru ndetse n’ibibazo by’ubukungu bwakomeje kugenda biguru ntege, bukaza guhuhurwa n’icyorezo cya Covid-19 cyatumye inzego nk’ubukerarugendo zizahara kandi zari zifatiye runini ubukungu bwa Tunisia.

Perezida wa Tunisia, Kais Saied, yashinjwe kwica Itegeko Nshinga rya Tunisia nyuma yo kwirukana Minisitiri w'Intebe no kwambura Inteko Ishinga Amategeko ububasha bwayo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .