Tunisia: Perezida mushya yarahiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Ukwakira 2019 saa 09:22
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Ukwakira, Perezida mushya wa Tunisia, Kaïs Saïed yarahiriye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko aba Perezida wa munani icyo gihugu kigize kuva cyabona ubwigenge mu 1956.

Saïed yasimbuye Perezida w’inzibacyuho Mohamed Ennaceur washyizweho muri Nyakanga nyuma y’urupfu rutunguranye rw’uwari Perezida Béji Caïd Essebsi.

Nyuma yo kurahira, Saïed yavuze ko ari inshingano zikomeye ahawe, gusa yizeza ko azibanda ku kurinda icyubahiro igihugu cye gifite, guharanira ukwishyira kizana, ubutabera n’igihugu kigendera ku mategeko.

Mbere yo kurahira, Saïed yabanje kugirana ibiganiro byihariye na Perezida w’inzibacyuho w’umutwe w’abadepite Abdelfattah Mourou nkuko Xinhua yabitangaje.

Kaïs Saïed yatsinze amatora ya Perezida mu cyiciro cya kabiri cy’amatora yabaye kuwa 13 Ukwakira, aho yagize amajwi 72.71 %, atsinda Nabil Karoui ku majwi 27 %.

Kaïs Saïed yabaye Perezida wa munani Tunisia igize kuva yabona ubwigenge mu 1956.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .