00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tunisia: Perezida arashinjwa guhirika ubutegetsi nyuma yo kwirukana Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nyakanga 2021 saa 07:14
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tunisia Kais Saied arashinjwa n’amashyaka atavuga rumwe na we guhirika ubutegetsi nyuma yo kwirukana Minisitiri w’Intebe no guhagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

Perezida we yatangaje ko ibyo yakoze abyemererwa n’Itegeko Nshinga igihugu cye kigenderaho.

Perezida yahagaritse Inteko Ishinga Amategeko anirukana Minisitiri w’Intebe nyuma y’imyigaragambyo ikaze yabaye kuri iki Cyumweru inenga uburyo Guverinoma yitwaye mu guhangana na Coronavirus ndetse n’ibibazo by’ubukungu byasubije inyuma imibereho y’abaturage.

Minisitiri w’Intebe Hichem Mechichi yavuze ko yiteguye gushyikiriza inshingano uzamusimbura wese kuko atifuza guteza umwuka mubi mu gihugu.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Loni n’indi miryango mpuzamahanga basabye impande zitavuga rumwe muri Tunisia kugana inzira y’ibiganiro kugira ngo hashakirwe hamwe umuti w’ibibazo bihari.

Imyigaragambyo y’abashyigikiye Perezida Saied n’abamurwanya yakomeje kuri uyu wa Mbere imbere y’Inteko Ishinga Amategeko, aho bateranye amabuye.

Perezida Saied yatowe nk’umukandida wigenga mu 2019. Amaze igihe kinini atumvikana na Mechichi ushyigikiwe cyane n’ishyaka Ennahda ritavuga rumwe na Leta rinafite ubwiganze mu Nteko.

Mu bandi Perezida yirukanye harimo Minisitiri w’Ingabo n’uw’Ubutabera.

Imyigaragambyo yamagana icyemezo cya Perezida wa Tunisia yakomeje kuri uyu wa Mbere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .