Tunisia: Kujya mu gisirikare ku bagore n’abakobwa bigiye kuba itegeko

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 8 Mutarama 2021 saa 05:26
Yasuwe :
0 0

Muri Tunisia hari kwigwa umushinga w’itegeko rizatuma kujya mu gisirikare ku bagore biba itegeko.

Minisiteri y’ingabo yatangaje ko iri gutegura umushinga w’itegeko izashyikiriza Inteko Ishinga Amategeko aho imirimo y’ubwitange ku rubyiruko yo kujya mu gisirikare, bizaba bireba abasore n’inkumi.

Hatangajwe ko bigamije kuzana uburinganire mu gukorera igihugu haba ku basore n’abakobwa.

Ubusanzwe abasore bafite imyaka kuva kuri 20 kugera kuri 30 bategetswe kujya mu gisirikare. Abari munsi y’imyaka 20 bagomba kugaragaza icyemezo cy’ababyeyi.

Nubwo abasore aribo byari itegeko ko bajya mu gisirikare, ibarura ryabaye umwaka ushize ryagaragaje ko muri Tunisia abagore aribo benshi kurusha abagabo.

Igisirikare cya Tunisia kibarirwa ku mwanya wa 11 mu bisirikare bikomeye mu Burasirazuba bwo hagati n’Afurika y’Amajyaruguru nkuko byatangajwe na Global Fiurepower.

Kuri ubu kujya mu gisirikare cya Tunisia ku bagore n'abakobwa bigiye kuba itegeko nkuko bimeze ku bagabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .