Umunyamategeko wa Hamadi Jebali wabaye Minisitiri w’Intebe kuva mu 2011 kugeza mu 2013 yavuze ko uyu mugabo yari amaze iminsi akorwaho iperereza bigendanye n’uruganda afite mu Mujyi wa Sousaa. Bivugwa ko uyu mugabo atagaragaza neza ahantu yakuye amafaranga yubakishije uru ruganda.
Nk’uko Reuters ibivuga, mu itangazo umuryango wa Hamadi Jebali washyize hanze wavuze ko polisi y’iki gihugu yinjiye mu rugo rwe, we n’umugore we babaka telefone ubundi bamujyana gufungirwa ahantu hatazwi.
Perezida wa Tunisia, Kais Saied amaze iminsi yarahagurukiye ibyaha bigendanye na ruswa dore ko aherutse kwirukana abacamanaza 57 abashinja ibyaha bifitanye isano na ruswa ndetse no gukingira ikibaba ibikorwa by’iterabwoba.
Ibi byemezo cya Perezida Saied bije bikurikira ibindi bikakaye yafashe mu 2021 byo kwirukana Minisitiri w’Intebe, uw’Ingabo n’uw’Ubutabera no guhagarika imirimo y’Inteko Ishinga Amategeko.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!