Tundu Lissu yatangaje icyatumye ahunga akava muri Tanzania

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 12:10
Yasuwe :
0 0

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Tanzania, Tundu Lissu, yatangaje ko icyatumye ahungira mu Bubiligi ari uko umutekano we wari uri mu kaga.

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru nibwo Tundu Lissu yavuye muri Tanzania, nyuma y’amatora ya Perezida avuga ko yabayemo uburiganya.

Yahunze hashize iminsi afunzwe azira gushishikariza abaturage kwigaragambya no guteza umutekano muke.

Lissu yabwiye BBC ko ubwo yagenwaga nk’umukandida ku mwanya wa Perezida, yahawe uburinzi ariko amaze gutsindwa abarinzi barabamwatse, atangira kwakira ubutumwa bumubwira ko azicwa.

Yagize ati “Nahamagarwaga n’abantu bakambwira ko bahawe itegeko ryo kunyumvisha bwa nyuma. Bangiriye inama yo guhungisha amagara yanjye, nibyo nakoze.”

Lissu yavuze ko atakongera gukerensa ubutumwa bumubwira ko ubuzima bwe buri mu kaga, nyuma yo kuraswa n’abataramenyekana mu 2017.

Yavuze ko nubwo abamuhamagaraga atabazi, bamubwiye ko bakora mu nzego z’umutekano n’iz’ubutasi.

Lissu asanzwe afite impapuro zimwemerera kuba mu Bubiligi. Yavuze ko ariho azakomereza urugamba rwo kurwanya ubutegetsi bubi muri Tanzania.

Tundu Lissu yavuze ko yahunze atinya kongera kugirirwa nabi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .