Tundu Lissu yahaye Tanzania urutonde rw’ibyo igomba gukora ngo atahuke

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 22 Mata 2021 saa 04:55
Yasuwe :
0 0

Visi Perezida w’Ishyaka Chadema ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bwa Tanzania, Tundu Antiphas Mughwai Lissu yavuze ko kugira ngo atahuke ava mu buhungiro agaruka mu gihugu cye hari ibintu bitandatu agomba kubanza kwizezwa na Guverinoma y’iki gihugu birimo n’umutekano we.

Lissu yahunze nyuma yo gutsindwa amatora yo mu 2020, avuga ko ubutegetsi bwa nyakwigendera John Pombe Magufuli bwashakaga kumugirira nabi nyuma yo kumwambura abashinzwe kumucungira umutekano yari yarahawe mu gihe cyo kwiyamamaza nk’umukandida-perezida.

Kuri ubu uyu mugabo yavuze ko kugira ngo atahuke mu gihugu cye ari uko Guverinoma ibanza kumwizeza umutekano we, kubabarira imfungwa za politiki no gusubizwa imodoka ye yatwawe umunsi arokoka amaze kuraswa amasasu mu Mujyi wa Dodoma.

Uyu mugabo wahoze ari umudepite uhagarariye agace ka Singida y’Iburasirazuba, yanavuze ko ashaka ko guverinoma imwizeza ko izamwishyurira amafaranga yakoresheje yivuza ndetse n’inyungu nk’umuntu wahoze ari Umudepite no gusuzuma ibirego byose ashinjwa.

Lissu uri mu buhungiro mu gihugu cy’u Bubiligi yabwiye ikinyamakuru Mwananchi ko naramuka yijejwe ibyo byose asaba Guverinoma ya Tanzania azabona gutahuka.

Yagize ati “Hari ibyo ngomba kwizezwa kubera ko Perezida Samia Suluhu Hassan arabizi neza nyuma yo kunsura mu bitaro bya Nairobi. Nshaka kumenya abantu bashatse kunyica n’umutekano wanjye igihe nzaba ngarutse mu gihugu. Ese ibyo birego […] bizakomeza? None se nzemererwa gukomeza ibikorwa bya Politiki?”

Yakomeje agira ati “Nanone ntabwo nahawe amafaranga yo kwivuza [atanzwe muri Guverinoma]. Ibi nabyo birazwi neza na Perezida Hassan wansuye mu Bitaro bya Nairobi. Nkeneye kumenya impamvu ntishyuwe.”

Lissu avuga kandi ko abayobozi ba Tanzania bagomba kumubwira impamvu imodoka ye yafatiriwe igihe yarokokaga amasasu mu gitero cyamugabweho mu 2017 n’abantu bashakaga guhitana ubuzima bwe.

Tundu Lissu yavuze ko azaza muri Tanzania ari uko ibyo yasabye byubahirijwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .