Lissu w’ishyaka Chadema yari amaze imyaka itanu mu Bubiligi, aho yagiye kwivurizwa nyuma yo kuraswa mu 2017, kubwa Perezida John Magufuli.
Ku wa Gatanu Lissu yatangaje ko yiteguye kugaruka mu gihugu vuba, gutangirana n’abandi urugendo rushya rwo kubaka igihugu.
Biteganyijwe ko Lissu azagera muri Tanzania tariki 25 Mutarama 2023. Ni nyuma y’uko Perezida Samia Suluhu Hassan akomoreye amashyaka gukoresha inama abarwanashyaka mu ruhame, nyuma y’igihe bibujijwe n’uwo yasimbuye.
Lissu yavuze ko ibyo Perezida Suluhu amaze gukora byerekana ko ashaka impinduka nziza muri Tanzania.
Samia Suluhu amaze iminsi mu mavugurura arimo no guhindura bimwe mu byemezo byari byarafashwe na Magufuli wamubanjirije.
Kuri ubu yijeje abanyapolitiki ko hagiye gukusanywa ibitekerezo ku buryo Itegeko Nshinga ryavugururwa, amashyaka yose akibona mu rugendo rwo kubaka igihugu, aho kuba CCM iri ku butegetsi.
Mu 2022, Perezida Samia Suluhu yahuriye na Lissu mu Bubiligi, baraganira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!