00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yoherereje Ndayishimiye ubutumwa

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 25 March 2025 saa 01:21
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yoherereje ubutumwa Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi, bwatwawe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Thérèse Kayikwamba Wagner.

Thérèse Kayikwamba Wagner yakiriwe mu biro bya Perezida w’u Burundi kuri uyu wa 25 Werurwe 2025.

Ntabwo ibiro bya Perezida w’u Burundi byasobanuye ibikubiye mu butumwa Ndayishimiye yohererejwe. Ikizwi ni uko ibihugu byombi bisanzwe byifatanya mu kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23.

Ubu bufatanye bushingiye ku masezerano mu bya gisirikare ibi bihugu byagiranye muri Kanama 2023. Bwashimangiye umubano ukomeye bifitanye kuva Ndayishimiye yajya ku butegetsi muri Kamena 2020.

Gusa nta musaruro ufatika bwatanze kuko abarwanyi ba M23 batsinze ingabo z’ibihugu byombi mu rugamba rwabereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.

Mu gihe abarwanyi ba M23 bagenzura ibice birimo Umujyi wa Goma na Sake, Ndayishimiye yagaragaje ko yasabye Tshisekedi kuganira n’abafite uruhare mu ntambara yo mu Burasirazuba bwa RDC yose kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo byazana amahoro.

Abakuru b’ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) na bo bashimangiye ko ibiganiro bya politiki hagati y’impande zishyamiraniye mu burasirazuba bwa RDC ari byo byabonekamo amahoro arambye.

Ku wa 24 Werurwe, aba bakuru b’ibihugu bemeje abahuza batanu bazayobora ibiganiro bizahuza impande zishyamiranye, barimo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria na Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya.

Minisitiri Kayikwamba ni we wagejeje kuri Ndayishimiye ubutumwa bwa Tshisekedi
U Burundi na RDC bisanzwe byifatanya mu kurwanya M23 kuva mu 2023

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .