Mu itangazo ryasomwe na Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma, Patrick Muyaya Katembwe, yavuze ko iyo nama yiga ku bibazo by’umutekano, yabaye mbere y’iy’abaminisitiri.
Ati “ Perezida wa Repubulika yamenyesheje Inama y’Abaminisitiri ko yayoboye inama y’inzego z’umutekano yiga ku bibazo by’umutekano by’umwihariko mu gace ka Kitshanga no mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru; yizeza abaturage cyane abo muri Kivu y’Amajyaruguru, ko ingamba zose zafashwe mu gufungira amayira u Rwanda na M23.”
Ntabwo iryo tangazo risobanura neza uburyo u Rwanda rugiye gufungirwa inzira, gusa usesenguye neza byumvikanisha n’ubundi umurongo RDC imaze igihe yarafashe, ko u Rwanda ruvogera ubusugire bwayo.
Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi ibiri Ingabo za M23 zigaruriye agace ka Kitshanga mu mirwano ikomeye yayihuje n’ingabo za Leta.
Igisirikare cya Congo cyatangaje ko kuva mu gace ka Kitshanga ari amayeri y’urugamba yo kubona uko bakwivuna M23.
Mbere yo gufata Kitshanga, M23 yari yafashe utundi duce dutandukanye turimo imihanda ihinguka i Goma, bivuze ko ubu ariyo iri kugenzura inzira zo mu merekezo ya Goma-Masisi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!