00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yashinje u Rwanda gufasha M23 ashize amanga

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 June 2022 saa 01:11
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yeruye ashinja u Rwanda ko rufasha umutwe wa M23 umaze iminsi mu mirwano n’ingabo z’iki gihugu, FARDC.

Yabitangarije mu ruzinduko rw’iminsi ibiri yagiriye muri Congo Brazzaville kuwa Gatandatu no ku Cyumweru aho yaganiriye na mugenzi we Denis Sassou-Nguesso ku mirwano imaze igihe mu Burasirazuba bwa RDC.

Perezida Tshisekedi yavuze ko icyo ashyize imbere ari ugushaka amahoro, kubaka ubucuti n’ubufatanye ariko ibi ntawe ukwiye kubibona nk’intege nke cyangwa ngo bigire uwo biha urwaho rwo gushotora igihugu cye.

Ashize amanga, Tshisekedi yahamije ko nta gushidikanya afite ku kuba u Rwanda rufasha M23 ngo ishotore igihugu cye ariko yifuza ko igihugu cye kibana neza n’abaturanyi bacyo.

Ati "Ndizera ko u Rwanda rwize isomo kuko uyu munsi biragaragara ko nta gushidikanya u Rwanda rufasha M23 ngo ize gushotora RDC."

Tshisekedi yakomeje avuga uburyo mu 2013 M23 yatsinzwe ndetse n’intwaro zayo zigafatwa ariko uyu munsi ikaba yarongeye kubura umutwe ifite izindi, ngo bisobanuye ko hari aho yazikuye.

Perezida Sassou Nguesso ku ruhande rwe yavuze ko umwanzuro w’ikibazo cya M23 na RDC uzava mu biganiro kandi bikwiye kwihutishwa.

Si ubwa mbere RDC ishinje u Rwanda ku mugaragaro ko rushyigikiye M23. Inama Nkuru y’Umutekano muri RDC iherutse kubiheraho ifata imyanzuro irimo uwo kwihanangiriza u Rwanda, aho itangazo ryashyizwe hanze rivuga ko Guverinoma y’u Rwanda ibangamiye inzira y’amahoro iri guterwa mu Burasirazuba bwa Congo.

Undi mwanzuro ni uwo guhagarika ingendo za RwandAir ku butaka bwa Congo ndetse byemezwa ko na Ambasaderi w’u Rwanda, Vincent Karega ahamagazwa.

U Rwanda rwahakanye gushyigikira umutwe wa M23, ahubwo rushinja Congo gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, kurasa ku butaka bw’u Rwanda no gushimuta abasirikare barwo babiri.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, aherutse kuvugira kuri Televiziyo y’Igihugu ko ibibazo bya M23 ari icy’Abanye-Congo kandi nibidakemuka bizakomeza bizurungutane."

Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu cyumweru gishize kasabye RDC kujya mu biganiro n’u Rwanda no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Nairobi agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Kwihutira gushinja u Rwanda ibitero bya M23, RDC ibikora ishaka kugaragariza amahanga ko ikibazo atari yo, ahubwo ari izindi mbaraga zituruka hanze.

Perezida Tshisekedi yavuze ko nta gushidikanya u Rwanda rushyigikiye M23

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .