Tshisekedi yabitangarije i Bruxelles mu Bubiligi aho amaze iminsi yaragiye kwivuriza umugongo.
Yagize ati “Joseph Kabila? AFC ni iye. Yanze kwitabira amatora ajya kwitegura intambara.”
Ibi birego bya Tshisekedi kuri Kabila byatangijwe na Augustin Kabuya uyobora ishyaka UDPS riri ku butegetsi, icyakora biterwa utwatsi n’ishyaka PPRD rya Kabila.
Tshisekedi avuze aya magambo mu gihe hashize icyumweru urubyiruko rwo mu ishyaka rye rugabye igitero ku rugo rwa Kabila i Kinshasa, abasaga 70 bagatabwa muri yombi.
Kuva yava ku butegetsi, Joseph Kabila yirinze kuvuga byinshi ku butegetsi bwa Tshisekedi wamusimbuye nubwo bashwanye guhera mu 2020 ubwo ihuriro FCC rya Kabila na Cash rya Tshisekedi byahagarikaga ubufatanye byari bifitanye mu nzego z’imiyoborere.
Umwaka ushize ishyaka rya Kabila ryanze kwitabira amatora rusange, rivuga ko imitegurire yayo nta cyizere itanga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!