Ibiro bya Perezida wa RDC byatangaje ko Gen Nyagah yari yagiye kumurikira Tshisekedi ibimaze kugerwaho mu kugarura umutekano muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ingabo za Congo zimaze igihe mu mirwano n’umutwe wa M23.
Ingabo za Kenya zigera ku gihumbi ni zo za mbere za EAC zageze muri Congo mu Ugushyingo uyu mwaka.
Mu byo Tshisekedi yasabye Gen Nyagah, harimo gufatanya n’ingabo za Congo, ariko byose bigashingira ku mabwiriza azajya atangwa n’igisirikare cy’iyo Leta, FARDC.
Mu gihe izo ngabo zakirwaga na Tshisekedi, imirwano yari ikomeje hagati ya M23 n’indi mitwe ifatanyije n’igisirikare cya Congo irimo FDLR.
Mu minsi ishize, M23 yemeye kuva mu duce tumwe twa Kibumba yari yarafashe, nk’uko yabisabwe n’inama y’abakuru b’ibihugu yabereye i Luanda, utwo duce yafashe idusigira ingabo za EAC ziyobowe n’iza Kenya.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!