Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi we, Tina Salama, mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Mata 2025 ubwo yari kuri radiyo na Televiziyo by’igihugu, RTNC. Yasobanuye ko igihano bari barakatiwe cyahinduwe igifungo cya burundu.
Marcel Malanga Malu, Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin, hamwe n’abandi 34 bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 13 Nzeri 2024.
Marcel Malanga ni umuhungu wa Christian Malanga wayoboye igikorwa cyo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Thomson na Zalman bo ni inshuti z’uyu musore.
Ari Marcel, Thomson na Zalman, basobanuye ko bakangishijwe kwicwa kugira ngo bajye mu gikorwa cyo kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, basaba kugirwa abere.
Ubwo bari bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byamaganye uyu mwanzuro, bigaragaza ko bidashyigikiye ko ushyirwa mu bikorwa kuko urenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.
Ubwo Amerika yakurikiranaga abenegihugu bayo bari muri uru rubanza, u Bubiligi na bwo bwakurikiranaga Jean-Jacques Wondo usanzwe ari impuguke mu bya gisirikare, wafunzwe nyuma y’igeragezwa ryo gukura Tshisekedi ku butegetsi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!