00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yakuriyeho igihano cy’urupfu Abanyamerika bagerageje kumukura ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 2 April 2025 saa 08:12
Yasuwe :

Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yakuriyeho igihano cy’urupfu Abanyamerika batatu bagerageje kumukura ku butegetsi tariki ya 19 Gicurasi 2024.

Iki cyemezo cyatangajwe n’Umuvugizi we, Tina Salama, mu rukerera rwo kuri uyu wa 2 Mata 2025 ubwo yari kuri radiyo na Televiziyo by’igihugu, RTNC. Yasobanuye ko igihano bari barakatiwe cyahinduwe igifungo cya burundu.

Marcel Malanga Malu, Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin, hamwe n’abandi 34 bakatiwe igihano cy’urupfu n’urukiko rwa gisirikare tariki ya 13 Nzeri 2024.

Marcel Malanga ni umuhungu wa Christian Malanga wayoboye igikorwa cyo gukura Tshisekedi ku butegetsi. Thomson na Zalman bo ni inshuti z’uyu musore.

Ari Marcel, Thomson na Zalman, basobanuye ko bakangishijwe kwicwa kugira ngo bajye mu gikorwa cyo kugerageza gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, basaba kugirwa abere.

Ubwo bari bamaze gukatirwa igihano cy’urupfu, ibihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi byamaganye uyu mwanzuro, bigaragaza ko bidashyigikiye ko ushyirwa mu bikorwa kuko urenga ku burenganzira bw’ikiremwamuntu.

Ubwo Amerika yakurikiranaga abenegihugu bayo bari muri uru rubanza, u Bubiligi na bwo bwakurikiranaga Jean-Jacques Wondo usanzwe ari impuguke mu bya gisirikare, wafunzwe nyuma y’igeragezwa ryo gukura Tshisekedi ku butegetsi.

Aba batatu bambaye amashati y'ubururu bakuriweho igihano cy'urupfu
Marcel Malanga (hagati) n'inshuti ze ebyiri zifite ubwenegihugu bwa Amerika
Abantu 37 ni bo bari barakatiwe igihano cy'urupfu nyuma yo guhamywa kugerageza gukura Tshisekedi ku butegetsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .