00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yahinduye umuyobozi w’urwego rw’iperereza

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 June 2024 saa 08:27
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi Tshilombo, kuri uyu wa 31 Gicurasi 2024 yahinduye Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza, ANR.

Justin Inzun Kakiak wahawe ubuyobozi bw’uru rwego n’ubundi yari yarigeze kuruyobora kuva muri Werurwe 2019 kugeza mu Ukuboza 2021, ubwo yagirwaga Ambasaderi udasanzwe wa RDC i Brazaville muri Repubulika ya Congo. Azajya yungirizwa n’umunyamategeko Augustin Mulumba Nsabwa.

Asimbuye Col (Rtd) Dr Daniel Rusadisu Kiambi nyuma y’aho tariki ya 19 Gicurasi 2024 abarwanyi bayobowe na Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagerageje gukuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi.

Umujyanama wa ANR, Jean-Jacques Wondo, we aherutse gutabwa muri yombi akekwaho kuba mu mugambi wa Malanga wo guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi. Uyu Munye-Congo ufite ubwenegihugu bw’u Bubiligi yinjiye mu bujyanama bw’iperereza bigizwemo uruhare na Rusadisu biganye mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bubiligi.

Amavugurura mu buyobozi bwa ANR akurikiye ishyirwaho ry’abagize guverinoma nshya, ryagaragayemo impinduka muri Minisiteri y’Ingabo, Minisiteri y’Umutekano w’Imbere na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga; inzego ziri imbere muri gahunda yo kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bwa RDC.

Justin Inzun Kakiak yasimbuye Rusadisu ku buyobozi bukuru bwa ANR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .