Ni inama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço, uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari (ICGRL), akaba yaranahawe inshingano n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) z’umuhuza mu kibazo cy’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na RDC.
Tshisekedi amaze igihe ashinja u Rwanda gushyigikira umutwe wa M23 umaze igihe uhanganye n’ingabo ze mu gihe rwo rwavuze ko ibibazo biri kuba muri RDC, bishingiye kuri Politiki y’imbere mu gihugu.
Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye na RBA kuwa Mbere w’iki cyumweru, yavuze ko ikosa ryatumye ikibazo cya M23 kidakemurwa, ari uko inzego zitandukanye zagerageje kugikemura mu buryo bwa gisirikare, aho kwifashisha uburyo bwa politiki bushingiye ku gushakira umuti icyatumye uyu mutwe ubaho.
Yavuze ko ibibazo by’Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda cyakomeje kwirengagizwa, kugeza ubwo bashinga imitwe irwanira uburenganzira bwabo irimo M23.
Yavuze ko no mu 2013 ubwo M23 yagabwagaho ibitero igatsindwa, u Rwanda rwakomeje kugaragaza icyo rutekereza ku cyaba umuti w’ikibazo.
Yagize ati "Twavuze ibyo dutekereza bikeneye gukemurwa, ariko ntabwo byigeze bikemurwa uko bikwiye, ni yo mpamvu ibi bibazo bihora bigaruka. Reka ntange urugero, icyitwa M23. Habayeho ikibazo mu 2012, icyo kibazo kizamo ibihugu byose n’uturere harimo n’inzego mpuzamahanga nka Loni, ibihugu bikomeye, bakora ikosa twagaragaje kiriya gihe, ko ibyo bintu bidakemurwa n’imbaraga za gisirikare, ntabwo bisaba ibisubizo bya gisirikare, bisaba igisubizo cya politiki."
"Banze ibyo tubabwira, barwanya M23 batanumva impamvu yavutse, barayitsinda, abarwanyi bahungira mu bihugu bibiri, igice kimwe kijya muri Uganda, ikindi gice kiza mu Rwanda, ndetse bamwe baracyari mu Rwanda, abandi bari muri Uganda."
Perezida Kagame yavuze ko hari hakenewe igisubizo cya politiki batigeze bumva.
Yavuze ko aba Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda ari abaturage b’icyo gihugu, kandi uburyo bisanzeyo ntabwo byabazwa RDC cyangwa u Rwanda.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!