00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi yaganyiye abitabiriye Inteko Rusange ya Loni ko IS yinjiye mu Burasirazuba bwa RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nzeri 2021 saa 10:46
Yasuwe :
0 0

Imbere y’Inteko Rusange ya Loni iteraniye i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko ahangayikishijwe n’ibikorwa by’imitwe y’iterabwoba ikorera mu ntara enye zo mu Burasirazuba bw’igihugu harimo n’igendera ku mahame y’idini ya Islam, Islamic State (IS).

Inteko Rusange ya Loni iteranye ku nshuro yayo ya 76. Tshisekedi ari mu bakuru b’ibihugu bafashe ijambo bagira ubutumwa bageza ku bayitabiriye.

Uyu Mukuru w’igihugu yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State winjiye ku butaka bwa RDC witwikiriye abarwanyi ba FDLR na ADF basanzwe bahafite ibirindiro nk’uko actualite.cd yabitangaje.

Yagize ati “ Abarwanyi bagendera ku mahame y’idini ya Islam binjiye mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho bateje ibibazo bikomeye mu ntara zirimo iya Kivu y’Amajyepfo, Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Maniema. Aba-Jihadistes bitwikiriye FDLR na ADF bica abaturage banjye bakanasahura ku bwinshi amabuye y’agaciro n’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi mu gihugu cyanjye.”

Abarwanyi ba ADF bari ku butaka bwa RDC kuva mu 1995. Bashinjwa ubwicanyi bwahitanye ibuhumbi by’abasivile kuva mu 2014 muri teritwari ya Beni muri Kivu ya Ruguru.

Kuri ubu aba barwanyi baguye ibikorwa byabo bigera no muri Ituri muri teritwari ya Irumu. Intara ya Ituri na Kivu ya Ruguru zashyizwe mu bihe bidasanwe kuva muri Gicurasi uyu mwaka nyamara ubugizi bwa nabi ntibuhagarara.

Tshisekedi yavuze ko umutwe w’iterabwoba wa Islamic State winjiye ku butaka bwa RDC witwikiriye abarwanyi ba FDLR na ADF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .