00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Cardinal Ambongo yanyuzwe n’ibiganiro yagiranye na Tshisekedi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 17 May 2024 saa 09:53
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo, yacururutse nyuma yo guhura na Arikiyepisikopi Gatolika wa Kinshasa, Cardinal Fridolin Ambongo.

Kuva muri Mata 2024, Cardinal Ambongo yakorwagaho iperereza rishingiye ku magambo yavuze ku ntambara ihanganishije ingabo za Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23 mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Uyu mushumba wa Kiliziya i Kinshasa kuva kuri Pasika muri Werurwe 2024 yagaragaje ko imitwe yitwaje intwaro nka M23 yafashe icyemezo cyo kwirindira abaturage kuko ingabo za Leta zananiwe gukora iyi nshingano.

Cardinal Ambongo kandi yatangarije abanyamakuru ko icyemezo cya Leta ya RDC cyo gukorana n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR mu rugamba rwo guhangana kitari gikwiye, kuko bitayibujije gukomeza gutsindwa.

Yagize ati “Ibi biterwa n’uko Leta yahaye intwaro imitwe itandukanye nka Wazalendo n’abagize FDLR, yibwira ko izayifasha gusubiza inyuma M23. Iyi mitwe ifite intwaro zihagije kandi abaturage ni bo bari kwishyura ikiguzi cy’umutekano wazambye.”

Tshisekedi mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Le Figaro tariki ya 2 Gicurasi 2024, yatangaje ko Cardinal Ambongo yabeshye, bityo ko kubera ko atari hejuru y’amategeko, agomba gukurikiranwa nk’umunyamakuru Stanis Bujakera wigeze gufungwa azira kugaragaza ukuri ku rupfu rwa Chérubin Okende wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi.

Yagize ati “Umunyamakuru ntari hejuru y’itegeko, cyo kimwe na Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Cardinal Ambongo. Yabaye umucengezamatwara w’u Rwanda, avuga ko RDC iri guha intwaro umutwe wa FDLR w’Abahutu. Ariko nabyerekane. Ntabwo ubwisanzure bwo kuvuga bukwiye kwifashishwa mu gutangaza ibinyoma, n’iyo waba uri Cardinal.”

Ubwo Cardinal Ambongo yajyaga ku biro bya Tshisekedi kuri uyu wa 16 Gicurasi 2024, yari aherekejwe na Musenyeri Andriy Yevchuk uhagarariye ibikorwa bya Kiliziya Gatolika muri RDC. Ikiganiro impande zombi zagiranye cyamaze amasaha abiri nk’uko ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje.

Nyuma y’iki kiganiro, Cardinal Ambongo yabwiye abanyamakuru ko ari we wifuje kuganira na Tshisekedi kugira ngo ashyire umucyo ku magambo ye yasobanuwe nabi ku mbuga nkoranyambaga, kandi ngo impande zombi zatandukanye zinyuzwe.

Yagize ati “Wari umwanya wo gusobanura ibintu. Aho abagabo baganiriye, ibintu birasobanuka. Mvuye mu biro by’Umukuru w’Igihugu nyuzwe kandi nishimye. Nk’ibisanzwe kuri njye, nta kibazo gihari. Habayeho kumva nabi ikibazo nyakuri. Byari ngombwa ko duhura kugira ngo habeho gusobanura ku ngingo zose zateje umwuka mubi.”

Umushumba wa Kiliziya i Kinshasa yatangaje ko yaba we, yaba Tshisekedi, bombi bakorera mu nyungu z’Abanye-Congo kandi ko ari urugamba bazakomeza.

Tshisekedi yakiriye Cardinal Ambongo mu biro bye nyuma yo guca amarenga ko azafungwa nk'umunyamakuru Bujakera
Cardinal Ambongo yaherekejwe na Musenyeri Andriy Yevchuk
Cardinal Ambongo yatangaje ko ikibazo Tshisekedi yari amufiteho cyakemutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .