Abayobozi b’uyu mutwe basobanura ko bafashe intwaro kugira ngo barinde Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa n’ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi, aho bambuwe uburenganzira mu gihugu cyabo (RDC) ndetse bamwe muri bo bakomeje gutotezwa n’ingabo za Leta, FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro ihuriye ku ngengabitekerezo ya Jenoside.
M23 yashinjwe na Leta ya RDC ubwicanyi mu bice bitandukanye yafashe birimo Kishishe na Bambo ndetse no mu nkambi ya Mugunga icumbikiye impunzi zavuye mu mujyi wa Sake, ariko yabihakanye kenshi; isobanura ko mu bikorwa byayo, irinda abasivili, aho kubambura uburenganzira bwabo.
Amatangazo yanditse cyangwa ubutumwa bwa Leta ya RDC ashinja M23 ubugizi bwa nabi binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga kenshi, hari n’ubwo hashyizweho icyunamo cyo ku rwego rw’igihugu, cyangwa se muri RDC hakoherezwa intumwa za guverinoma zihumuriza abaturage. Ibyo byarabaye kuri Kishishe, Bambo no mu nkambi ya Mugunga.
Ubwo muri iyi nkambi hagwaga ibisasu (Leta yatangaje ko byaturutse mu birindiro bya M23) tariki ya 3 Gicurasi 2024, Perezida Tshisekedi wari umaze iminsi mu ruzinduko i Burayi yafashe icyemezo cyo kuvayo igitaraganya kugira ngo “yifatanye” n’aba Banye-Congo mu kababaro.
Bisa n’aho ikiba kigamijwe ahanini ari ukugira ngo amahanga ashyigikire Leta, kandi byagaragaye ko hari ubwo bitanga umusaruro, kuko ibihugu birimo Amerika n’u Bufaransa byagiye byamagana M23, biyisaba guhagarika imirwano no kurambika intwaro.
Muri Teritwari ya Beni, muri Kivu y’Amajyaruguru, hari umutwe w’iterabwoba wa ADF ukomoka muri Uganda, usa n’aho ugenzura iki gice ndetse n’ibindi byo mu ntara ya Ituri. Ibikorwa byawo ni ukwica hifashishijwe imihoro n’imbunda, gutwika inzu z’abaturage n’amaduka yabo ndetse no gusahura.
Kuva tariki ya 3 kugeza ku ya 7 Kamena 2024, abarwanyi ba ADF bishe abaturage 72 muri Beni, barimo 42 bo mu gace ka Masala n’abandi 30 mu duce dutandukanye turimo Masau. Kuva muri Gicurasi 2024, uyu mutwe umaze kwica abarenga 123 muri iyi teritwari.
Mu gihe bigaragara ko ADF ari wo mutwe uteye ikibazo cyane ku basivili kurusha indi yose, hashingiwe ku mibare y’abo ikomeje kwica, nta tangazo Guverinoma ya RDC yari yarigeze isohora yamagana ibi bitero, nta n’umuyobozi n’umwe muri Guverinoma wagize icyo abivugaho. Ubuzima bwarakomeje nk’aho nta cyabaye.
Icyakoze, nyuma yo gushyirwaho igitutu n’Abanye-Congo bakoresha imbuga nkoranyambaga, kuri uyu wa 10 Kamena, Ibiro by’Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, byamaganye iki gitero "cyiciwemo abantu 41 tariki ya 7 Kamena", busobanura ko Guverinoma izafasha imiryango y’ababuze abayo mu gikorwa cyo kubashyingura kandi ko izafasha mu kuvuza inkomere.
Guverinoma ya RDC kandi yatangaje ko ingabo zayo zizakomeza ibikorwa bigamije kurandura uyu mutwe w’iterabwoba no kubohoza abaturage abarwanyi bawo bafashe bugwate, icyakora ibi biragoye kubyemeza kuko n’ubundi byavuzwe kenshi, mu gihe iyi Leta ari nayo ifata iya mbere mu gukorana n’imitwe y’iterabwoba nka FDLR, umuntu akibaza aho yakura ubushobozi bwo guhangana nayo.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!