00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tshisekedi akomeje ’kwikanga’ Kabila ahantu hose

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 20 August 2024 saa 10:02
Yasuwe :

Umwe mu bajyanama ba Joseph Kabila wayoboye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2001 kugeza mu 2019, yatangaje ko Perezida Félix Tshisekedi uri ku butegetsi akomeje kwikanga Kabila ahantu hose, atekereza ko afite umugambi wo kumukura ku butegetsi.

Mu ntangiriro za Kanama 2024, ubwo Perezida Tshisekedi yari mu Bubiligi, yatangaje ko Kabila yanze kwitabira amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu Ukuboza 2023, ahitamo “gushinga” ihuriro ryibumbiyemo imitwe ya politiki n’iyitwaje intwaro, AFC.

Yagize ati “Joseph Kabila yanze kwitabira amatora, ubu ari kwitegura guhirika ubutegetsi. AFC ni iye.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasubiye mu magambo y’Uwahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka UDPS riri ku butegetsi bwa RDC, Augustin Kabuya, wavuze kuva muri Werurwe 2024 ko Kabila yifatanyije na Corneille Nangaa uyobora AFC.

Hari tariki 30 Werurwe, Kabuya agira ati “Aho mvugira aha, Joseph Kabila yahunze igihugu, ntakiri aha. Nta n’ikimenyetso cy’aho yaba aherereye inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka zishobora kubona. Yagiye mu ibanga kuko ni we uri inyuma y’intambara yubuye mu burasirazuba bw’igihugu.”

Umujyanama wa Kabila mu kiganiro n’ikinyamakuru Libre cyo mu Bubiligi, yagize ati “Félix Tshisekedi yikanga Joseph Kabila ahantu hose. Perezida yanabibwiye abayobozi bashya b’Inama Nkuru y’Abepisikopi ubwo bahuraga mu ntangiriro za Nyakanga, nyuma y’iminsi mike Musenyeri Fulgence Muteba yimitswe. Amagambo ya Perezida ku wamubanjirije mu nama zitandukanye yaratunguranye.”

Uyu munyapolitiki yasabye Tshisekedi kureka gushinja Kabila ibirego adafitiye ibimenyetso.

Ati “Nareke gushinja Kabila amanywa n’ijoro nta bimenyetso cyangwa ishingiro ry’ibyo avuga.”

Tariki ya 31 Nyakanga 2024, urugo rwa Kabila ruherereye i Kinshasa rwatewe n’agatsiko k’urubyiruko kiyise ‘Les Forces du Progrès’ kegamiye ku ishyaka UDPS, gasubizwa inyuma n’abapolisi baharinda barashe mu kirere.

Ni igikorwa cyarakaje umugore wa Kabila, Olive Lembe, atangaza ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bushaka kwangaza umuryango wabo. Yagaragaje umugabo we nk’umuntu w’icyitegererezo muri demokarasi, udashobora kunyura mu nzira zitemewe n’amategeko kugira ngo ajye ku butegetsi.

Joseph Kabila amaze amezi menshi atari muri RDC. Ishyaka PPRD abereye umuyobozi w’icyubahiro risobanura ko ari muri Afurika y’Epfo muri gahunda y’amasomo.

Perezida Tshisekedi yashinje Joseph Kabila gushinga ihuriro AFC riri mu ntambara mu Ntara ya Kivu y'Amajyaruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .