Uyu mugabo yabivuze nyuma y’aho byari bimaze gutangazwa ko Twitter yaguzwe n’umuherwe wa mbere ku Isi, Elon Musk.
Muri Mutarama umwaka ushize nibwo Trump yakumiriwe kuri Twitter ashinjwa guhembera imvururu zakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika cyane ko yari yatsinzwe ntiyemere ibyayavuyemo.
Ati “Ntabwo nzajya kuri Twitter, nzaguma kuri TRUTH.”
Nyuma y’aho avuye kuri Twitter, Trump yashinze urubuga nkoranyambaga rwe yise TRUTH nubwo rwatangiranye ibibazo mu minsi mike ishize.
Umubare w’abantu barugana uracyari muto gusa Trump yashimangiye ko uko byagenda kose azarugumaho. Yishimira ko Musk hari impinduka azakora kuri Twitter cyane ko ari umuntu mwiza.
Twitter yasibye konti ya Trump ku wa 8 Mutarama 2021, icyo gihe yari amaze kugira abantu miliyoni 89 bamukurikira.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!