Trump yakiriye Umunya-Kenya uherutse guhembwa nk’umwarimu uhiga abandi ku Isi

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 17 Nzeri 2019 saa 09:11
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yahuye na Peter Tabichi, umwarimu ukomoka muri Kenya uheruka guhabwa igihembo cyitwa ‘Global Teacher Prize 2019, gihabwa umwarimu uhiga abandi ku Isi.

Uyu mwarimu w’Umufurere w’imyaka 36 y’amavuko wahuye na Perezida Trump biteganyijwe ko azatanga ikiganiro mu nama y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iteganyijwe mu kwezi gutaha, cyerekeranye n’umwuga we nk’uko BBC yabitangaje.

Amafoto bifotoje ubwo bombi bahuraga yatangajwe ku rubuga rwa Twitter n’Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida Trump, Stephanie Grisham.

Yayakurikije amagambo agira ati “Muri iki gitondo Perezida Trump yahuye na Peter Tabichi wahawe igihembo cy’umwarimu wahize abandi mu 2019. Peter ni umwarumu wa siyansi watanze 80% by’umushahara we mu gufasha abakene iwabo muri Kenya.”

Yakomeje agira ati “Ubwitange bwe no gukora cyane byatumye abanyeshuri be biga mu ishuri ridafite ubushobozi buhagije baba aba mbere mu irushanwa rya siyansi mu gihugu. Peter, watubereye intangarugero twese, warakoze ku bwitange wagiriye abanyeshyuri bawe.”

Tabichi asanzwe yigisha siyansi mu ishuri ryisumbuye rya Keriko Mixed Day Secondary School mu gace ka Nakuru muri Kenya, gaherereye mu biLometero 188 uvuye mu Murwa Mukuru Nairobi.

Umwarimu wahize abandi ku Isi uhabwa igihembo cya Global Teacher Prize gitangwa n’umuryango ufasha Varkey Foundation, agenerwa miliyoni y’amadolari ya Amerika. Icya 2019, Peter yacyegukanye ahigitse abandi barimu ibihumbi 10 bo mu bihugu 179 bagaragaje ibikorwa by’indashyikirwa no gukunda umwuga wabo.

Trump yakiriye Umunya-Kenya uherutse guhembwa nk’umwarimu uhiga abandi ku Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .