Iri huriro rizwi nka "Council for an Inclusive Capitalism" rihurije hamwe abayobozi 20 b’ibigo bikomeye ku Isi bifite umutungo wose hamwe ubarirwa muri miliyari ibihumbi 10 z’amadolari.
Rifitanye ubufatanye na Papa Francis bwo kwigira hamwe uburyo imikorere y’ubukungu n’ubucuruzi iriho muri iyi Isi (capitalisme), itagira uwo ihungabanya cyangwa iheza hagamijwe imibereho myiza n’iterambere by’abatuye Isi bose.
Abagize iryo huriro bahura na Papa Francis buri mwaka hamwe n’Umunya-Ghana Cardinal Peter Turkson wahabwaga amahirwe yo gusimbura Papa Benedigito XVI mu mwaka wa 2013.
Tidjane Thiam ni umugabo w’imyaka 58 ufite inararibonye yo ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n’imicungire y’ibigo by’imari.
Yigeze kuba Umuyobozi Mukuru wa Banki ikomeye mu Busuwisi izwi nka Credit Suisse hagati ya Werurwe 2015 na Gashyantare 2020. Yabaye kandi Umuyobozi ushinzwe iby’imari mu kigo cy’Abongereza gitanga serivisi z’ubwishingizi cya Prudential hagati ya 2007 na 2009, nyuma akibera Umuyobozi Mukuru kugera mu 2013.
Ni umwe mu bayobozi b’ibigo bikomeye ku Isi wagiye yumvikana anegura imikorere ya Capitalisme, asaba ko ivugururwa ku buryo itaba ikiza bamwe ngo iheze abandi.
Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo Papa Francis yatangije ubufatanye n’iri huriro, bagamije kurebera hamwe ingamba zafatwa zigamije gutuma ubukungu bugera kuri bose mu batuye isi.
Tidjane ni umwe mu ntumwa zihariye z’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), zihuriye mu itsinda rishinzwe gushaka ibisubizo ku ngaruka ziterwa na Coronavirus aho ari kumwe n’Umunyarwanda Dr Donald Kaberuka; Umunya-Nigeria, Dr Ngozi Okonjo-Iweala; n’Umunyafurika y’Epfo, Trevor Manuel.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!