Tidjane Thiam ni Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya Rwanda Finance Limited, ari na yo iyobora Ihuriro Mpuzamahanga rya Serivisi z’Imari rya Kigali, KIFC (Kigali International Financial Center).
Thiam asanzwe ari Umuyobozi mukuru w’ishyaka PDCI kuko yatorewe kuriyobora mu Kuboza 2023. Ni umuyobozi wa gatatu iri shyaka ritoye kuva ryashingwa mu 1946, nyuma ya Félix Houphouët Boigny na Henri Konan Bédié, bombi bayoboye Côte d’Ivoire
Thiam ni mwishywa wa Perezida wa mbere wa Côte d’Ivoire, Félix Houphouët-Boigny.
Uyu mugabo w’imyaka 62 yatoranyijwe guhatana mu matora ya Perezida bitewe n’uko ahabwa amahirwe yo gutorwa kuko yamamaye ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n’ubukungu, ndetse ashyigikiwe n’abayoboke benshi b’ishyaka rya PDCI.
Iri shyaka ryizeye ko Thiam azatorwa rikongera kugira umwanya ukomeye muri Guverinoma, dore ko ryaherukaga kuri iyi ntebe mu 1999.
Ni mu gihe ishyaka RHDP riri ku butegetsi ryerekanye ko vuba aha rizatoranya Perezida Alassane Ouattara w’imyaka 83, akongera kwiyamamariza manda ya kane.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!