Muri Gashyantare 2011, Abanya-Libya batangiraga imyigaragambyo ikomeye isaba Colonel Muammar Qaddafi kwegura, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye umwanzuro ukura Libya muri Komisiyo y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, ufatira ibihano abahohoteye abaturage, unasaba urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) ku bwicanyi bwakozwe.
Muri Werurwe 2011, akanama ka Loni gashinzwe umutekano katoye undi mwanzuro ugena igice cyo muri Libya indege zitagombaga kunyuramo mu rwego rwo kurinda abaturage ibitero byo mu kirere. Ni uko ingabo z’ibihugu byo mu muryango NATO zinjiye muri iki gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika, zica umuhungu wa Col. Qaddafi witwaga Saif al-Arab n’abuzukuru batatu.
Col. Qaddafi na we yafashwe n’abo bivugwa ko ari abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa NTC wifatanya na NATO muri iyi ntambara, yicwa tariki ya 20 Ukwakira 2011 nyuma yo kurahira ko adateze kumanika amaboko ngo yegure ku butegetsi bwa Libya yari amazeho imyaka 32.
Mu kiganiro ku hazaza ha Afurika cyabereye i Dar es Salaam muri Tanzania ku wa 23 Gicurasi, Mbeki yibukije ko mu 2011, Afurika y’Epfo yari umunyamuryango udahoraho w’akanama ka Loni gashinzwe umutekano.
Yavuze ko ubwo ibihugu byari bigize aka kanama byari bigiye gutora uyu mwanzuro, Ambasaderi wa Afurika y’Epfo yasohotse mu cyumba, ajya kwihisha kuko Jacob Zuma wayoboraga iki gihugu yari yamusabye gushyigikira ko muri Libya hoherezwa ingabo z’amahanga.
Ati “Yarirutse, agerageza kwihisha ahantu kubera ko ibwiriza yahawe n’umukoresha we muri Afurika y’Epfo ryari ugutora umwanzuro. Ambasaderi yarabyanze, ariko ntiyagombaga guhakanya Perezida, rero uburyo bwiza bwari ukwihisha munsi y’ameza, nuko ajya kwihisha ahantu.”
Mbeki yavuze ko Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yagiye gushakisha mugenzi we wa Afurika y’Epfo aho yari yihishe, amukurayo, amujyana gutora, atora nk’uko Zuma yari yabimusabye.
Yagize ati “Ambasaderi wa Amerika mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano yagiye kumushaka. Baramubonye, bamujyanama mu cyumba cya Loni kugira ngo atore, arabikora kugira ngo Libya isenyuke.”
Thabo Mbeki yagaragaje ko iyo Afurika y’Epfo, Nigeria na Gabon byari mu kanama ka Loni gashinzwe umutekano bidatora uyu mwanzuro, Libya itari gusenyuka.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!