Tedros uyobora OMS yashinjwe gushyigikira Intara ya Tigray ihanganye na Ethiopia

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Ingabo za Ethiopia zashinje Umuyobozi Mukuru wa OMS, Tedros Adhanom Ghebreyesus, gushyigikira abayobozi bo mu Ntara ya Tigray mu buryo bwa dipolomasi no kugerwaho n’intwaro.

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ethiopia, Birhanu Jula, mu ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y’Igihugu, yavuze ko “We [Tedros] ku giti cye ni umunyamuryango wa ririya tsinda kandi ni umunyabyaha”. Ntabwo yigeze atanga ibimenyetso by’uburyo Tedros ari umunyabyaha.

Nta kintu na kimwe OMS cyangwa Tedros ku giti cye baravuga ku byo uyu musirikare mukuru yamushinje.

Tedros yabaye Minisitiri w’Ubuzima wa Ethiopia n’uw’Ububanyi n’Amahanga hagati ya 2005 na 2016. Icyo gihe Guverinoma yari iyobowe n’Ihuriro rirangajwe imbere n’ishyaka Tigray People’s Liberation Front ryayoboye igihugu kugeza ubwo Minisitiri w’Intebe, Abiy Ahmed yajyaga ku buyobozi mu 2018.

Birhanu yashinje Tedros gukoresha ijambo afite ku rwego mpuzamahanga, akagerageza gufasha mu buryo bwa dipolomasi n’intwaro iri shyaka rya TPLF.

Abantu babarirwa mu magana bamaze gupfira mu mirwano ihanganishije Intara ya Tigray na Guverinoma ya Ethiopia kuva mu ntangiriro z’uku kwezi.

Tedros Adhanom Ghebreyesus yashinjwe gushyigikira umutwe utumvikana n'ubuyobozi bw'igihugu cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .