Itangazo risesa aya masezerano ryasohotse hashize amasaha make Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bufaransa, Jean-Noël Barrot avuye muri Tchad.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Tchad yatangaje ko gusesa ayo masezerano bigamije gufasha igihugu gufata umurongo mushya, icyakora ishimangira ko u Bufaransa buzakomeza kuba umufatanyabikorwa ukomeye.
Mu biganiro byabaye hagati ya Minisitiri Jean-Noël Barrot na mugenzi we wa Tchad, Abderaman Koulamallah, ntabwo ibyo gusesa amasezerano byatangajwe, icyakora Koulamallah yavuze ko u Bufaransa bugomba kumenya ko Tchad yakuze.
Gusesa ayo masezerano, Tchad yijeje ko ntacyo bizahindura ku mubano ibihugu byombi byari bifitanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!