Tchad: Perezida Idriss Déby yagizwe Maréchal

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 11 Kanama 2020 saa 07:04
Yasuwe :
0 0

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno, yahawe ipeti rya Maréchal kuri uyu wa Kabiri ubwo igihugu cye cyizihizaga imyaka 60 ishize kibonye ubwigenge.

Mu muhango wo kwizihiza ubwigenge, Perezida Itno yambitswe amapeti ahuye n’urwego yashyizweho mu Gisirikare rwa Maréchal.

Idris Deby yahawe iryo peti nyuma yo kwemezwa n’abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko.

Ubwo yagirwaga Maréchal, Perezida Itno yavuze ko ari icyubahiro kuri we no ku baturage ba Tchad ahagarariye.

Abatavuga rumwe na Leta bo bagiye bumvikana bamagana icyo gikorwa, by’umwihariko kuba cyarahujwe n’Umunsi w’Ubwigenge ufite byinshi usobanuye mu mateka ya Tchad.

Buri tariki 11 Kanama, Tchad yizihiza imyaka ishize ibonye ubwigenge. Ubusanzwe hakorwa ibirori bikomeye hagakorwa n’akarasisi ka gisirikare ariko uyu mwaka hakozwe ibirori byoroheje mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko mu rwego rwo kwirinda Coronavirus.

Perezida wa Tchad, Idriss Déby Itno yahawe ipeti rya Maréchal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .