Muri aya matora yabaye tariki ya 6 Gicurasi 2024, Gen Déby yagize amajwi 61,3%, Minisitiri w’Intebe Succes Masra uri mu bahabwaga amahirwe agira 18,53%. Ni umusaruro watangajwe na Komisiyo y’igihugu ishinzwe Amatora.
Icyakoze, Masra we yari aherutse kugaragaza ko ari we watsinze aya matora, asobanura ko intsinzi ya Gen Déby nitangazwa, hazaba habayemo kwiba amajwi y’abaturage.
Gen Déby yagiye ku butegetsi muri Mata 2021, nyuma y’iraswa ry’umubyeyi we, Maréchal Idris Déby Itno, wari umaze imyaka 31 ku butegetsi bwa Tchad.
Maréchal Déby wafatwaga nk’indwanyi kabuhariwe yagiye ku butegetsi nyuma yo guhirika Hissène Habré mu 1990, akomeza kuyobora Tchad kugeza ku munsi yapfiriyeho. Yari umwe mu bamaze igihe kinini ku mwanya wa Perezida muri Afurika.
Abanyapolitiki barenga 10 bari baragaragaje ko bifuza kwiyamamariza guhatanira uyu mwanya na Gen Déby, ariko akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga kakuyemo kandidatire zabo, gasobanura ko batujuje ibisabwa.
Undi washoboraga guhatana bikomeye na Gen Déby ni umunyapolitiki utaravugaga rumwe n’uyu musirikare, wari na mubyara we, Yaya Dillo, gusa yarashwe n’inzego z’umutekano muri Gashyantare 2024 ubwo yashinjwaga kuyobora igitero abarwanashyaka be bagabye ku kigo gishinzwe umutekano w’igihugu.
Biteganyijwe ko akanama gashinzwe kurengera Itegeko Nshinga rya Repubulika ya Tchad ari ko kazemeza bidasubirwaho intsinzi ya Gen Déby, gusa igihe bizakorerwa ntabwo kiramenyekana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!