Amakuru y’ibanze avuga ko abagabye iki gitero ari abagabo 24, 19 bahasiga ubuzima mu gihe abandi batandatu bakomeretse. Ku ruhande rwa Leta, umusirikare umwe yitabye Imana mu gihe abandi batatu bakomeretse, barimo n’uwakomeretse bikomeye.
Iri tsinda ry’aba bagabo ryari ryitwaje intwaro ndetse ryambaye ibitambaro bibapfutse mu maso, aho babashije kwinjira mu gipangu gikoreramo ibiro bya Perezida, ariko bakumirwa batarabasha kwinjira imbere mu nyubako.
Iki gitero kibaye nyuma y’igihe gito Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Wang Yi, avuye muri iyi biro aho yari yaganiriye na Perezida n’abandi bayobozi.
Bibaye kandi mu gihe Tchad yatangaje ko isheshe amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare yari ifitanye n’u Bufaransa, ibivuze ko ingabo zose z’icyo gihugu zigomba kukivamo mu gihe cya vuba, ndetse n’ibyari ibirindiro byazo bikajya mu maboko y’ingabo za Leta.
Ni nyuma kandi y’uko Perezida Emmanuel Macron yari aherutse kuvuga amagambo ataravuzweho rumwe, ubwo yavugaga ko ingabo z’u Bufaransa zitashimiwe ku ruhare zagize mu kurinda umutekano w’ibihugu bya Afurika byiganjemo ibyo mu gace ka Sahel.
Perezida Mahamat Déby aherutse gutorerwa kuyobora Tchad mu matora ataravuzweho rumwe, aho bamwe bamushinje kwiba amajwi no kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Tchad imaze igihe ihanganye n’imitwe y’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi irimo na Boko Haram.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!