Amashyaka 10 yasabye abayoboke bayo kutitabira amatora akuriwe na ’The Transformers Party’ yavuze ko Komisiyo ishinzwe gutegura amatora irimo abantu benshi bashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi rya Patriotic Salvation Movement (MPS) ryatangijwe na Idriss Deby Itno witabye Imana, agasimburwa ku butegetsi n’umuhungu we, Marshal Mahamat Déby ari nawe Muyobozi w’Icyubahiro wa MPS.
Marshal Mahamat Déby aherutse gutsinda amatora ya Perezida muri Gicurasi uyu mwaka aho yagize amajwi 61%, gusa yashinjwe kwica mubyara we, Yaya Dillo, wari umuyobozi w’ishyaka ry’Aba-Socialist batagira umupaka, Socialist Party Without Borders (PSF).
Yaya yari azwi cyane ku kunenga imitegekere ya mubyara we, Marshal Mahamat Déby ndetse bigakekwa ko yari umwe mu bashobora kumutsinda muri aya matora, cyane ko yari ashyigikiwe n’urubyiruko cyane.
Uyu mugabo kandi yashinjwe gufunga abo batavuga rumwe, by’umwihariko benshi bakaba bafungiye muri gereza ya Koro Toro yakunze gushinjwa gukorerwa ibikorwa by’iyicarubozo, cyane cyane bigakorerwa abatavuga rumwe na Marshal Mahamat Déby.
Izi mfu n’ifungwa ry’abatuvuga rumwe n’ubutegetsi zatumye benshi bamagana ibyo bikorwa, urubyiruko rufata iya mbere rwirara mu mihanda, polisi ikoresha amasasu ya nyayo mu kubarasaho, yicamo abarenga 100.
Kuva ubwo, urubyiruko rwinshi rwakomeje kugaragaza ko rudashyigikiye ubutegetsi bwa Marshal Mahamat Déby, bikaba n’imwe mu mpamvu benshi bakeka ko mbere y’amatora y’abadepite, abanyamakuru b’ibinyamakuru bikorera kuri internet basabwe kudatangaza amajwi n’amashusho y’ibikorwa by’amatora.
Iki cyemezo giherutse guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga, gusa urwego rushinzwe abanyamakuru muri icyo gihugu ntabwo ruragikuraho.
Muri rusange, amashyaka 100 yatanze abakandida 1100 ku myanya y’inzego z’ibanze n’abadepite, gusa ishyaka riri ku butegetsi byitezwe ko riza kugira ubwiganze bw’imyanya 188 iri guhatanirwa mu Nteko Ishinga Amategeko.
Umuyobozi wa ’The Transformers Party’, Succès Masra, yavuze ko aya matora ari urwiyerurutso, ashimangira ko icyo agamije ari uguha uburenganzira umuryango wa Deby wo gukomeza kuyobora igihugu mu buryo butanyuze muri demokarasi, cyane ko aya matora yemeza ko atanyuze mu mucyo. Umuryango wa Deby watangiye kuyobora Tchad mu 1991.
Masra wahoze mu buhungiro, yagarutse mu gihugu bigizwemo uruhare na Marshal Mahamat Déby mu rwego rwo kwiyunga n’abo batavuga rumwe, ahita anamugira Minisitiri w’Intebe. Gusa aba bombi baje gushwana ubwo Masra yafataga icyemezo cyo kwiyamamaza mu matora ya Perezida.
Ibi yaje kubigeraho gusa aratsindwa kuko yagize amajwi 18%, icyakora yanze kwemera ibyavuye mu matora, avuga ko yibwe cyane ko Komisiyo y’Amatora muri icyo gihugu, yari imaze iminsi ikozwemo amavugurura, aho benshi mu bayigize bari baragaragaje ko bashyigikiye Marshal Mahamat Déby.
Aya matora niyo ari bushyire iherezo ku bihe by’inzibacyuho Tchad yari imazemo imyaka itatu, gusa abaye mu gihe umwuka utameze neza mu gihugu. Benshi mu baturage bakajije imyigaragambyo kubera ubuzima bugoye babayemo aho bataka kutagira amashuri, amavuriro, amazi, amashanyarazi n’ibindi byinshi, bikiyongera ku buzima buhenze cyane muri icyo gihugu, ibirushaho gutuma benshi bajya mu kaga.
Magingo aya, nta ndorerezi ziturutse hanze y’igihugu zahawe uburenganzira bwo gukurikirana aya matora mu gihe benshi bakomeje kunenga uburyo bwo kubara amajwi buzakoreshwa, bikavugwa ko ibi bizabera mu muhezo.
Ubukene bukomeje kwiyongera ni indi ngingo ikomeye mu gihugu mu gihe ibikorwaremezo ari bike cyane mu gihugu ndetse n’ibihari, bikaba biri kurushaho gusaza, nyamara Leta ntigire uruhare mu kubyubaka.
Ku rundi ruhande, ikibazo cya ruswa n’ubushomeri mu rubyiruko gikomeje gutuma benshi bigumura ku butegetsi. Tchad ni igihugu gicukura peteroli gusa ibi ntibigaragarira mu mibereho y’abaturage kuko kiri mu bihugu bikennye cyane ku Isi.
Ku rundi ruhande, Tchad yibasiwe n’ibibazo by’umutekano muke ukomeje gutuma abaturage batagoheka. Imitwe yitwaje intwaro irimo na Boko Haram ikomeje guca ibintu mu byaro biri mu majyepfo y’igihugu, mu gihe intambara iri kubera muri Sudani nayo igira ingaruka kuri Tchad yakira impunzi nyinshi.
Imbere mu gihugu, inzego z’umutekano zihanganye n’imitwe y’amabandi ikomeje kwiyongera mu gihe mu majyaruguru, imitwe y’iterabwoba yarushije kongera ibitero byayo cyane cyane muri ibi bihe bisoza umwaka.
Ibi byose biri kuba mu gihe Tchad iherutse gucana umubano n’u Bufaransa mu bya gisirikare, magingo aya ingabo zigera ku 1000 z’u Bufaransa zikaba ziri kwitegura kuva muri icyo gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!