Minisiteri ishinzwe itumanaho yatangaje ko abo basirikare batangiye gukurikiranwa n’ubutabera guhera tariki 8 Ukuboza umwaka ushize.
Mu byaha baregwa harimo gushaka guhirika inzego zemewe n’amategeko, gutunga intwaro mu buryo butemewe n’ibindi.
Guverinoma yatangaje ko amakuru yuzuye azagenda ashyirwa hanze uko inzego z’ubutabera zizakomeza gukurikirana icyo kibazo.
Mahamat Idriss Déby wari ugiye guhirikwa yagiye ku butegetsi mu 2021 nyuma y’urupfu rutunguranye rwa se Idriss Deby Itno wishwe arashwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!