Tanzania yongeje visa y’amezi atatu abanyamahanga babuze uko bataha kubera Coronavirus

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 3 Mata 2020 saa 05:19
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Tanzania, kuri uyu wa Kane bwatangaje ko rwongereye amezi atatu kuri visa z’abanyamahanga bari muri iki gihugu, batabashije kugisohokamo kubera icyorezo cya Coronavirus.

Itangazo ryasohowe rivuga ko ‘Bitewe n’icyorezo cya Covid-19, urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rwifuje kumenyesha abantu bose ko abateganyaga gusura, abasuye cyangwa ababwiwe ko visa zarangiye ariko ntibabashe kugenda, bashyiriweho inyongera y’amezi atatu kuri visa zabo guhera uyu munsi’.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko kubera ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Coronavirus, ibihugu bitandukanye byafunze imipaka n’ibibuga by’indege.

Iri tangazo ryasinyweho n’umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka, Paul Mselle, rivuga ko abashyitsi visa zabo zarangiye cyangwa zigiye kurangira ariko bitewe n’icyorezo cya Covid-19, batabashije kuva mu gihugu bazahabwa ukwezi kumwe kw’inyongera kutishyurwa.

Ati “Barasabwa kubimenyekanisha ku biro bishinzwe abinjira n’abasohoka kugira ngo bongererwe ukwezi kumwe”.

Icyakora, ikibazo cya Coronavirus nigikomeza kandi visa zararangiye, abafite visa bagiriwe inama yo kuzegera icyicaro cy’ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka i Dar es Salaam.

Iri tangazo rivuga ko abafite impushya zo gutura zarangije igihe, impushya zo gusura n’izindi bahawe ukwezi kumwe k’ubuntu ko kuguma muri Tanzania.

Igihe cya visa z'abasura Tanzania cyongerewe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .