00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Tanzania yashyize yemera ko yagaragayemo icyorezo cya Marburg

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 January 2025 saa 08:27
Yasuwe :

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yemeje ko habonetse ubwandu bushya bw’icyorezo cya Marburg, avuga ko ari umuntu umwe gusa kimaze kugaragaraho mu gihugu hose.

Ku wa 10 Mutarama 2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko hari ubwandu bushya bw’abantu icyenda bikekwa ko banduye Marburg, ndetse umunani muri bo bahise bapfa. Icyo gihe Tanzania yabiteye utwatsi, ivuga ko isuzuma bakoze basanze nta bwandu bwa Marburg bwigeze buharangwa.

Gusa mu Kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 20 Mutarama, Perezida Suluhu yahamije ko ibimenyetso byapimwe muri laboratwari byagaragaje ko hari umuntu urwaye Marburg.

Ati “Ibipimo byasuzumwe muri Laboratwari yimukanwa ya Kabaile mu Ntara ya Kagera, nyuma bigashimangirirwa i Dar es Salaam byagaragaje ko hari umurwayi umwe wanduye virusi ya Marburg.”

Yavuze ko igihugu cyongereye ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo, yizeza ko n’iki bazagitsinda.

Abantu 25 baketsweho ubwandu bwa Marburg, ariko bapimwe ntibayibasangamo.

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko batanze inkunga ya miliyoni 3$ yo gufasha Tanzania guhangana n’iki cyorezo no gukumira ko cyakwirakwira mu bindi bihugu.

Icyorezo cya Marburg ni ubwa kabiri kigaragaye muri Tanzania. Ubwa mbere hari muri Werurwe 2023, ubwo cyafataga abantu icyenda, batandatu kikabahitana.

Imibare igaragaza ko 89% by’abanduye Marburg ishobora kubahitana, uretse mu Rwanda honyine ni ho yishe 22,7%.

Tanzania yemeje ko habonetse umuntu wa mbere urwaye Marburg

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .