Ku wa 10 Mutarama 2025, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, ryatangaje ko hari ubwandu bushya bw’abantu icyenda bikekwa ko banduye Marburg, ndetse umunani muri bo bahise bapfa. Icyo gihe Tanzania yabiteye utwatsi, ivuga ko isuzuma bakoze basanze nta bwandu bwa Marburg bwigeze buharangwa.
Gusa mu Kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 20 Mutarama, Perezida Suluhu yahamije ko ibimenyetso byapimwe muri laboratwari byagaragaje ko hari umuntu urwaye Marburg.
Ati “Ibipimo byasuzumwe muri Laboratwari yimukanwa ya Kabaile mu Ntara ya Kagera, nyuma bigashimangirirwa i Dar es Salaam byagaragaje ko hari umurwayi umwe wanduye virusi ya Marburg.”
Yavuze ko igihugu cyongereye ubushobozi bwo guhangana n’ibyorezo, yizeza ko n’iki bazagitsinda.
Abantu 25 baketsweho ubwandu bwa Marburg, ariko bapimwe ntibayibasangamo.
Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus yatangaje ko batanze inkunga ya miliyoni 3$ yo gufasha Tanzania guhangana n’iki cyorezo no gukumira ko cyakwirakwira mu bindi bihugu.
Icyorezo cya Marburg ni ubwa kabiri kigaragaye muri Tanzania. Ubwa mbere hari muri Werurwe 2023, ubwo cyafataga abantu icyenda, batandatu kikabahitana.
Imibare igaragaza ko 89% by’abanduye Marburg ishobora kubahitana, uretse mu Rwanda honyine ni ho yishe 22,7%.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!