Tanzania yegukanye Diamant zifite agaciro ka miliyoni 29$ nyuma y’igihe ziri mu rubanza

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukuboza 2020 saa 09:04
Yasuwe :
0 0

Umucamanza wo muri Tanzania yategetse ko Leta y’iki gihugu yegukana Diamant zari zimaze imyaka isaga itatu mu rubanza, nyuma y’uko bigaragaye ko hari amakosa yakozwe mu icuruzwa ryazo.

Izi Diamant zifite agaciro ka miliyoni 29,5$ zinjiye mu rubanza mu 2017 nyuma yo gufatirwa ku Kibuga cy’Indege cyitiriwe Julius Nyerere, aho zari zijyanywe mu Bubiligi ariko nyuma bikaza kugaragara ko hari abakozi ba leta batanze amakuru atari yo ku bijyanye n’ubu bucuruzi.

The Citizen ivuga ko mu nyandiko aba bakozi beretse Leta muri uyu mwaka yagaragazaga ko izi Diamant zifite agaciro ka miliyoni 17,7$ aho kuba arenga miliyoni 29$.

Ni amakosa bakoze ngo babyumvikanyeho n’ikigo cyari kigiye kuzicuruza, Williamson Diamonds, aho byari biteganyijwe ko nyuma yo kuzicuruza kizagira ayo kibagenera.

Mu iburanisha ryabaye mu mpera z’icyumweru gishize, Umucamanza yategetse ko izi Diamant zegukanwa na Leta nk’uko abayunganira bari babisabye.

Muri Tanzania, uru rubanza rwabaye nk’ikimenyetso cy’imbaraga Leta yashyize mu guhashya amakosa asanzwe agaragara mu bucukuzi n’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro ni kimwe mu byinjiriza Tanzania akayabo dore ko mu musaruro mbumbe w’igihugu bufite uruhare rwa 4% ndetse hari intego ko mu 2025 uru ruhare ruzazamuka rukagera ku 10%.

Izi Diamant zegukanywe na Leta ya Tanzania zari zimaze imyaka itatu mu rubanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .